RFL
Kigali

Igitsina cy'umugabo cyaheze mu mwobo yacukuye ngo umufashe gutera akabariro

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/11/2023 8:18
0


Umugabo witwa Erik yatangaje ko igitsina cye cyaheze mu mwobo yacukuye mu rugi ubwo yari agiye gutera akabariro n'umugore we birangira ajyanwe kwa muganga.



Mu bihugu by'amahanga, hari uburyo bwitwa "Glory Hole" abantu ba cyera bakundaga gukoresha mu gikorwa cyo guhuza ibitsina. Ubu buryo bacukuraga umwobo ahantu hanyuma umwe akajya imbere y'igikuta cyangwa urugi undi akajya inyuma hanyuma bagakora ibyo bikorwa byabo batarebana mu maso.

Nubwo ubu buryo butemewe, hari abantu babukoresha kugeza ubu  cyane cyane mu bihugu by'amahanga cyane ko uwo muco wahoze ari uwo mu bihugu by'amahanga nk'i Burayi ndetse na Aziya.

Ubwo bari mu kiganiro kigaruka ku buzima bwabo, Erik na Katie batangaje inkuru yababayeho mu rukundo rwabo yatumye bumva basebye ariko bagasanga nta bundi buryo bwo kwikura muri iki kibazo uretse gushaka imbangukiragutabara ikabageza kwa muganga.

Mu kiganiro na TLC, Erik yatangaje ko yagize igitekerezo cy'uko yaryoherwa cyane mu gihe cyo kubonana n'umugore we hanyuma acukura umwobo mu rugi uzwi nka glory hole kugira ngo bajye baryoherwa cyane ariko ukaza kumutamaza.

Umugore we witwa Katie yatangaje ko umugabo we yanyujije igitsina cye muri uwo mwobo yacukuye mu rugi ni uko mu gihe umugore yari akirimo akinisha igitsina cy'umugabo we, kirabyimba cyane umwobo uba muto ibyari ibyishimo bivamo amarira umugabo induru ayiha umunwa.

Mu kwirwanaho, Katie yashatse amavuta atangira kuyasiga igitsina cy'umugabo ngo kinyerere kive muri uwo mwobo biranga biba iby'ubusa ahubwo kikarushaho kubyimba cyane mu buryo butari bwarigeze bubaho nk'uko Erik yabyemeje.

Nyuma y'uko bari babuze aho bapfunda imitwe, bahamagaye imbangukiragutabara hanyuma bamenagura urugi kugera aho igitsina cya Erik cyari kiri avamo amahoro ariko babanza kumujyana kwa muganga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND