RFL
Kigali

Tyla yahigitse Burna Boy yisanga mu bitugu bya Rema kuri Spotify

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:30/11/2023 11:55
0


Umuhanzikazi Tyla wari umugore wa mbere wumviswe kenshi ku rubuga rwa Spotify mu Kwezi kumwe , yamaze guhigika Burna Boy ku mwanya wa Kabiri w'abantu bumviswe inshuro nyinshi mu gihe cy'Ukwezi kumwe.



Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal ukomoka muri Afurika y'Epfo akomeje guhesha ishema no gukuraho uduhigo tw'abahanzi batandukanye byumwihariko muri Afurika abikesha indirimbo yise 'Water'.

Uyu muhanzikazi uri mu bahatanye mu bihembo bya Grammy  Awards mu cyiciro cya Best African Performance, akomeje guca uduhigo twinshi ku mbuga zose aho ku rubuga rwa Spotify arimo asatira umwanya wa mbere mu bahanzi bumvishwe inshuro nyinshi mu kwezi kumwe.

Tyla ubu ari ku mwanya wa Kabiri aho arya  isata burenge Rema  uyoboye uru rutonde. Tyla kandi akaba ariwe muhanzikazi uyoboye abandi bagore kuri uru rutonde ku myaka 21 gusa amaze abonye izuba.

Tyla aherutse kuba uwa Gatatu mu bahanzi bo muri Afurika babashije kuza mu myanya ya hafi ku rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe ku rubuga rwa Billboard kandi nabwo abikesha indirimbo ye Water.

Dore urutonde rw'abahanzi bumvishwe cyane mu kwezi kumwe ku rubuga rwa Spotify 

1. Rema - 34.3 million

2. Tyla - 29.4M

3. Burna Boy - 18.9 million

4. Tems - 15.05M

5. Libianca - 12.2M

6. Ayra Starr - 11.5M

7. CKay - 11.1M

8. Wizkid - 9.46M

9. Fireboy - 8.8M

10. Soolking - 8.3M

11. Davido - 7.8M


Tyla akomeje guhirwa no guca uduhigo kubera indirimbo ye 'Water'.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND