RFL
Kigali

Champions League: Manchester United yategewe muri Turukiya, imibare ijyamo ibihekane

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2023 22:00
0


Ikipe ya Manchester United yanganyije na Galatasaray mu mikino yo ku munsi wa Gatanu w'amatsinda ya UEFA Champions League, imibare yayo itangira kwivanga.



Uyu ni mukino wo mu itsinda A wabaye kuri uyu wa gatatu saa moya n'iminota 45 ku kibuga cya Galatasaray, Rams Global. 

Ikipe ya Manchester United yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 11 gusa yari yabonye igitego cya 1 gitsinzwe na Alejandro Garnacho ku mupira yahawe na Bruno Fernandes.

Nyuma y'iminota 8 gusa yongeye ibona igitego cya 2 cyari gitsinzwe na Bruno Fernandes ahawe umupira na myugariro Luke Shaw.  

Nubwo Galatasaray yatsinzwe hakiri kare ariko ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 28 itsinda igitego cya 1 gitsinzwe na Hakim Ziyech kuri kufura nziza yarekuye.

Igice cya mbere kigiye kurangira ikipe ya Galatasaray yatatse cyane ndetse byashobokaga ko yabona igitego cya 2 nk'aho abakinnyi bayo barimo Maurio Icardi na Wilfried Zaha bagiye barekura amashoti ariko akanyura impande y'izamu gato.

Mu gice cya kabiri n'ubundi Manchester United yaje ikina irwana no gukura imipira imbere y'izamu ariko byahindutse ku munota wa 55 ibona igitego cya 3 gitsinzwe na Scott Mc Tominay ku mupira yahawe na Wan Bissak.

Kuwa 62 Galatasaray yabonye kufura nziza ku ikosa Bruno Fernandes yakoreye Hakim Ziyech maze aba ari nawe uyitera ayitereka mu nshundura igitego cya kabiri kiba kirabonetse.

Nyuma yuko Manchester United itsinzwe ikindi gitego, abakinnyi bayo batangiye kuva mu mukino biha amahirwe aba Galatasaray yo guhererekanya neza ari nako bagera imbere y'izamu maze ku munota wa 71 Akturkoglu aterekamo icya 3 ahawe umupira na Hakim Ziyech.

Umutoza wa Manchester United yakoze impinduka mu kibuga ngo arebe ko yabona intsinzi maze mu minota ya nyuma y'umukino batsa umuriro imbere y'izamu rya Galatasaray ariko Facundo Pellistri agahusha ibitego byabazwe.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 maze imibare ku ikipe ya Manchester United ijyamo ibihekane kubera ko kugira ngo izakatishe itike y'imikino ya 1/8 isabwa kuzatsinda FC Bayern Munich ku mukino wa nyuma naho Galatasaray yo ikazanganya na FC Copenhagen.

Undi mukino nawo wabaye saa moya n'iminota 45 ni uwo mu itsinda B Sevilla yatsinzwemo na PSV Eindhoven ibitego 3-2.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND