RFL
Kigali

APR FC yahirikiye Musanze FC i Nyagatare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2023 17:40
0


Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise FC ihita ihirika Musanze FC yari iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2023-2024.



Kuri uyu wa Gatatu saa cyenda ni bwo ikipe ya APR FC yari yagiye mu karere ka Nyagatare gukina na Sunrise FC mu mukino w'ikirarane wo ku munsi wa 5 wa shampiyona. Uyu mukino ntabwo wari wabereye igihe bitewe nuko APR FC yari iri mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions League.

Ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye, yagiye gukina uyu mukino yahize gutsinda APR FC bitewe nuko yavugaga ko umukino uheruka banganyije na Kiyovu Sports bityo uw'uyu munsi wo bagomba kuwutsinda.

Bigeze mu kibuga iyi kipe yagerageje gukina neza ibifashijwemo n'abakinnyi barimo Murenzi Patrick wari uri gukina mu kibuga hagati abuza abakinnyi ba APR FC amahwemo no kuri Mukoghotya wageragezaga kurekura amashoti ariko akanyura impande y'izamu.

Ibi ni byo byatumye igice cya mbere kirangira bikiri 0-0. Mu gice cya Kabiri nabwo byakomeje kugorana habura ikipe yafungura amazamu ariko bigeze mu minota 70 umutoza wa APR FC aza gukora impinduka azanamo Ruboneka Jean Bosco mu kibuga hagati noneho batangira gusatira cyane.

Ku munota wa 81 Mugisha Gilbert yakoreweho ikosa na Nzayosenga Jean d'Amour mu rubuga rw'amahina maze umusifuzi atanga penariti iterwa neza na Victor Mbaoma yerekeza mu nshundura igitego kiba kirabonetse bituma APR FC iza no kurangiza umukino iyiboye n'igitego 1-0.

Nyuma yo kubona intsinzi, ikipe y'Ingabo z'igihugu yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 25 ihiritse Musanze FC ifite amanota 23 ikaba yari iruyoboye kuva ku shampiyona yatangira. 

Ikipe ya 3 ni Police FC ifite amanota 22, Rayon Sports ni iya 4 n'amanota 20 naho Kiyovu Sports ni iya 5 n'amanota 16.


APR FC yatsinze Sunrise FC ihita ifata umwanya wa mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND