Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuba Ngabo Médard Jobert Ngabo [Meddy] yarahisemo gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, ariko ko ari icyemezo kitoroshye gufata ku muhanzi wamenyekanye mu bindi bihangano.
Yabigarutseho
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari avuye
mu gihugu cya Canada aho yataramiye urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 2,000 mu ihuriro ryiswe ‘The 2023 Rwanda Youth Convention’, yabereye mu mijyi ya
Ottawa na Gatineau yo muri Canada.
The Ben na
Meddy batangiriye rimwe umuziki, ku buryo hari abakunze kubagereranya. Ariko
bombi bakunze kugaragaza ko ari abavandimwe, kurusha ibyo abafana batekereza.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru, The Ben yavuze ko icyemezo Meddy yafashe gikomeye, ariko
kandi amuzi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera, kurusha mu ndirimbo
zisanzwe zizwi nka ‘Secullar’.
Ati "Ni
ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya
na Meddy ni uko Meddy yahoze ari 'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel
na mbere y'uko abivuga ko agiye gukora Gospel."
Akomeza ati
"Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu
umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…”
Ashimangira
ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu
bihe bitandukanye yamufashije nawe kwiyegereza Imana.
Meddy
aherutse kubwira Radio 10 ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye
n’ubukwe bwe azakorera, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu
mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati “Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze
mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.
Meddy yavuze
ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya
akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati “Nk’uko wabisomye mu binyamakuru
nzajya nkora ‘Gospel’ gusa.”
Mu minsi
ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y’imfura ye na Mimi. Muri iki
kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati “Ibintu byose bikomeje
kugenda neza cyane cyane.”
Yavuze ko mu
minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura,
kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.
Meddy amaze
igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo,
kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana.
Mu bihe
bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza
ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana
yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by’imiraba.
Uyu muhanzi
umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde
rw’abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa
by’umuziki basanga bategerejwe na benshi.
Hari abavuga
ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mitima y’abanyarwanda bigoye kuzabona
abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu
itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se
yavuzeho.
Hari amakuru
avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi
amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y’indirimbo ye zihimbaza Imana.
Impano ya
Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we
na The Ben bari imbere y’abandi bahanzi mu gukundwa.
Muri uriya
mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo
bwabaye igihango cy'ubushuti bwabo bukomeye kugeza n’ubu.
Mu 2017,
Meddy yasohoye indirimbo ‘Slowly’ yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza
ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba.
Kuva icyo gihe yakoranye n’abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n’abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, Afrimma, MTV Africa Music Awards 2016 n’ibindi.
The Ben
yatangaje ko Meddy amufasha kumenya no kwiyegereza Imana mu bihe bitandukanye
Meddy amaze
iminsi yerekeje amaso ku bihangano byubakiye ku kuramya Imana
The Ben avuga ko icyemezo Meddy yafashe kitoroshye mu rugendo rw’umuziki
The Ben
yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutaramira muri Canada
Abanyamakuru
bakorera ibitangazamakuru binyuranye bari i Kanombe bakira The Ben avuye muri
Canada
The Ben yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abanyarwanda bamwakiriye muri Canada
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO THE BEN YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO