RFL
Kigali

Ni icyemezo gikomeye - The Ben avuga kuri Meddy winjiye muri Gospel-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2023 17:49
1


Mugisha Benjamin [The Ben] yatangaje ko ari ibintu bishimishije kuba Ngabo Médard Jobert Ngabo [Meddy] yarahisemo gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, ariko ko ari icyemezo kitoroshye gufata ku muhanzi wamenyekanye mu bindi bihangano.



Yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ubwo yari avuye mu gihugu cya Canada aho yataramiye urubyiruko rw’Abanyarwanda barenga 2,000 mu ihuriro ryiswe ‘The 2023 Rwanda Youth Convention’, yabereye mu mijyi ya Ottawa na Gatineau yo muri Canada.

The Ben na Meddy batangiriye rimwe umuziki, ku buryo hari abakunze kubagereranya. Ariko bombi bakunze kugaragaza ko ari abavandimwe, kurusha ibyo abafana batekereza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, The Ben yavuze ko icyemezo Meddy yafashe gikomeye, ariko kandi amuzi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secullar’.

Ati "Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari 'Gospel', Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y'uko abivuga ko agiye gukora Gospel."

Akomeza ati "Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by'ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…”

Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk'umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kwiyegereza Imana.

Meddy aherutse kubwira Radio 10 ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n’ubukwe bwe azakorera, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati “Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

Meddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati “Nk’uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora ‘Gospel’ gusa.”

Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y’imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo. Ati “Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana.

Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n’aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu bihe by’imiraba.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 18 mu muziki, we na The Ben baza imbere ku rutonde rw’abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by’umuziki basanga bategerejwe na benshi.

Hari abavuga ko igikundiro aba bahanzi bafite mu mitima y’abanyarwanda bigoye kuzabona abandi bazakigira. Meddy aratuje cyane ku buryo bigoye kumwumva mu itangazamakuru asubiza ku ngingo iyo ariyo yose yaba yavuzweho cyangwa se yavuzeho.

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi aherutse kugura inzu mu Mujyi wa Texas aho atuye, kandi amaze igihe arajwe ishinga no kurangiza album y’indirimbo ye zihimbaza Imana.

Impano ya Meddy yatangiye kwigaragaza ubwo yari mu mashuri yisumbuye mu 2008. Mu 2010 we na The Ben bari imbere y’abandi bahanzi mu gukundwa.

Muri uriya mwaka kandi nibwo we na The Ben bagiye muri Amerika-Ubuzima banyuranyemo bwabaye igihango cy'ubushuti bwabo bukomeye kugeza n’ubu.

Mu 2017, Meddy yasohoye indirimbo ‘Slowly’ yagiye icengera mu bantu gake gake kugeza ubwo itangiye guca uduhigo cyane cyane mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva icyo gihe yakoranye n’abahanzi barimo Otile Brown, RJ The DJ, Rayvanny, Willy Paul n’abandi. Yahantanye mu bihembo nka The Headies 2022, All Africa Music Awards 2021, Afrimma, MTV Africa Music Awards 2016 n’ibindi. 

The Ben yatangaje ko Meddy amufasha kumenya no kwiyegereza Imana mu bihe bitandukanye


Meddy amaze iminsi yerekeje amaso ku bihangano byubakiye ku kuramya Imana


The Ben avuga ko icyemezo Meddy yafashe kitoroshye mu rugendo rw’umuziki


The Ben yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutaramira muri Canada



Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bari i Kanombe bakira The Ben avuye muri Canada


The Ben yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abanyarwanda bamwakiriye muri Canada

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO THE BEN YAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU

">


AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric7 months ago
    Waooo erega kugorera Iman ntagihombo kirimo ahubwo Imana imushyigikire murugendo yatangiye ni Eric from masaka turabakunda🙏





Inyarwanda BACKGROUND