RFL
Kigali

Drups Band na Nomthie Sibisi batangaje byinshi ku gitaramo 'God First' gitegerezanyijwe amatsiko-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/11/2023 18:26
0


Mu gihe habura iminsi micye cyane bagataramira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Drups Band yasobanuriye itangazamakuru byinshi ku gitaramo cyabo bise ‘God First’ kizaririmbamo abarimo Dominic Ashimwe, True Promises na New Melody.



Drups Band ni itsinda ry’abanyamuziki bakiri bato, ryatangiye mu gihe cya Covid 19 muri 2020, ubwo abantu benshi batari bemerewe kuva mu ngo zabo. Ryatangijwe n’umucuranzi witwa Mugisha, rikaba rimaze kwamamara mu muziki wa Gospel.

Ni itsinda ryatangiye ryitwa Mugisha Drups, aho uyu musore yakoreraga ibikorwa by’ubucuranzi kuri Youtube, nyuma aza kugira igitekerezo cyo kongeramo abaririmbyi bitewe n’uko yabonaga abantu bishimira ibyo akora.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, ni bwo Drups Band hamwe n’umutumirwa wabo mukuru, Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y’Epfo, baganirije itangazamakuru ibijyanye n’imyiteguro y’igitaramo bagiye gukora ku nshuro ya kabiri, bise ‘God First.’

Umuyobozi wa Drups Family ireberera ibikorwa bya Drups Band, Fidèle Gatabazi afatanije na bamwe mu bagize iri tsinda, bakuyeho impungenge abantu bafite ku gitaramo cyabo, bizeza abazakitabira kubahiriza amasaha no kuzishima bakabona ubwiza bw’Imana.

Abagize iri tsinda basobanuye intambara ikomeye barwanye kugira ngo babashe kwakirwa n’abantu bakuru muri sosiyete kuko batahise basobanukirwa neza intumbero y’uru rubyiruko.

Batangarije abifuza kwinjira muri tsinda ko imiryango ifunguye ku bacuranzi n'abaririmbyi bazi byibuze urundi rurimi bikaba akarusho ari iki-zuru kuko aricyo bakoresha cyane, cyangwa se ku biteguye kukiga neza bakakimenya cyane ko ari nabo babiyigishiriza.

Imwe mu ntego zabo, ni ukuzana abantu kuri Kristo by’umwihariko abantu bakiri bato bakamenya ubutumwa bwiza bakakira Kristo, ubundi bakabaho ubuzima bumuhimbaza.

Basabye abantu kwihutira kugura amatike atarashira, kuko ahazabera igitaramo kuri iyi nshuro ari hato ugereranije n’aho cyabereye ubushize ndetse n’uburyo naho hababanye hato bamwe bagahagarara.

Nubwo bamenyerewe mu ndirimbo ziri mu mujyo wa Afurika y’Epfo cyane, basobanuye ko nta mpungenge abakunzi b’indirimbo nyarwanda bakwiye kugira, cyane ko nazo bazifite zabo bwite basanzwe banaziririmba.

Umushyitsi wabo mukuru, Nomthie Sibisi yahawe umwanya avuga gato ku rugendo rwe mu bijyanye n’agakiza, ahishura ko yakuriye mu rusengero kuko n’ababyeyi be bari abakozi b’Imana cyane, akurira muri korali kugeza ubwo amasezerano ye muri Joyous Celebration arangiye, agakomeza kuririmba ku giti cye.

Yatangaje ko yiteguye gutaramana na Drups Band ndetse n’abandi batumirwa barimo Dominic Ashimwe, True Promises, New Melody yanibarutse iri tsinda, Pastor Hortense Mazimpaka uzigisha ijambo ry’Imana, hamwe n’abandi bose bazitabira iki gitaramo.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kandi, Drups Band banahishuye ko bazakorana indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye mu muziki wo kuramya Imana, izaba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’iki-Zuru.

Igitaramo ngarukamwaka cyiswe ‘God First,’ kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023. Drups Band bijeje abantu ko ku isaha y’i saa munani kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru gato y'Agakinjiro iruhande rw'Amashuri ya APAPEC, kikarangira saa mbili zuzuye z’ijoro.

Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n'iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose.

Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw. Ku munsi w'igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri 50,000 Frw.


Umuyobozi wa Drups Family yasobanuye ko ijambo 'Drups' ari uruhurirane rw'ingoma za kizungu


Basobanuye byinshi ku gitaramo cyabo kibura iminsi itatu gusa ngo kibe




Umuramyi Nomthie Sibisi yashishikarije abantu bose kuzitabira iki gitaramo


Yijeje abazitabira kuzabona ubwiza bw'Imana


Sibisi yatangaje ko ntacyo atakora ngo urubyiruko rukizwe


Emeline Penzi, umwe mu baririmbyi ba Drups Band

Drups Band bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku gitaramo bazakora kuri ki cyumweru


Drups Band na Nomthie Sibisi bateguje igitaramo cy'uburyohe kuri ki cyumweru

Reba hano ikiganiro cyose Drups Band ndetse n'umuramyi Nomthie Sibisi bagiranye n'itangazamakuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND