RFL
Kigali

The Ben yavuye ku izima asaba ko 'Battle' ye na Bruce Melodie ibera muri Stade Amahoro - VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/11/2023 17:16
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2023 ni bwo ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kanombe, The Ben yahasesekaye akubutse mu gitaramo cyiswe Rwanda Youth Convention yakoreye muri Ottawa muri Canada, akaba yemeye adashidikanya ko igitaramo kizamuhuza na Melodie kigomba kuba nta kabuza.



Mu minsi yashize ubwo The Ben yafataga rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Canada muri gahunda z'umuziki, yavuze ko ijambo 'Battle'  cyangwa se 'ihangana' ridakenewe bigendanye n'amateka igihugu cyanyuzemo. 

Yavuze ko byasenya abahanzi, ahubwo ko hategurwa igitaramo kibahuza bombi. Nyamara abandi bahanzi batandukanye bavuga ko rwose 'Battle' nta kintu itwaye cyane ko iba iri mu buryo bwo kumenyekanisha umuziki no kuwukoreramo agatubutse.

The Ben abajijwe kuri ibyo bintu niba byari ugutinya Bruce Melodie cyangwa se akaba yaratekerezaga ko byaba ari ukurwana, yagize ati: "Ubundi, hakwiye kuba igitaramo rwose, kikaba ari igitaramo gishimisha abanyarwanda kandi ndabizi neza ko kizaba, ahubwo iriya sitade bari kutwubakira 'Sitade Amahoro', numva ariyo twazakoreramo icyo gitaramo".

Ibi bishatse kumvikanisha ko ibyo abantu bamye bavuga ko The Ben yatinye Melodie Bruce atari ukuri, ahubwo ko icyo yashakaga ko bareka gukoresha ari ijambo 'Battle' kuko rifite igisobanuro kiremereye, naho ubundi igitaramo kibahuza cyo kigomba kuba nta kabuza nk'uko uyu muhanzi abyiyemerera.

Abajijwe niba aramutse ahuriyemo na Melodie bitaba bisa nk'aho n'ubundi ari ya Battle, yagize ati: "Kandi ndi kuvuga ko n'ubundi ko cyaba ari igitaramo cyanjye na Melodie".

The Ben abajijwe uko afata cyangwa se abona Bruce Melodie agendeye ku mateka ari kugenda akora hirya no hino ku isi amenyekanisha muzika nyarwanda (Melodie), bikaza guhumira umurari ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika noneho akajya ku rubyiniriro afite ibendera ry'u Rwanda.

The Ben yagize ati: "Njyewe ubundi mu Rwanda abahanzi njya mbashyira mu byiciro. Rero Melodie ari mu cyiciro (Class) 'A'. Ni ukuvuga ngo hari abahanzi baba bari mu cyiciro cya A, B C {...}. By'umvikane ubundi umuhanzi iyo asohokeye igihugu, twese ubundi tuba tugomba kumushyigikira bihagije ndetse na gahunda ze zose tukazishyigikira n'uko njyewe muri iyi minsi mpuze ariko ngiye gukurikirana ndebe uko bimeze hanyuma nanjye nzagira icyo mbivugaho".

Reba ikiganiro The Ben yagiranye na InyaRwanda

">

Reba indirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond Platnumz

">


The Be yavuye Canada


Ben avuga ko nta kibazo yiteguye gukorana na Melodie


The Ben avuga ko Melodie akwiriye kwishimirwa ku rwego rwo hejuru




The Ben n'umucungira umutekano



The Ben yakiriwe n'abantu benshi i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND