RFL
Kigali

5 nibo bonyine bagikina! Abakinnyi 10 bamaze gutsindira ibitego byinshi Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2023 21:24
1


Abakinnyi 5 nibo bonyine bagikina umupira w'amaguru mu bakinnyi 10 batsindiye ibitego byinshi ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.



Ntabwo Amavubi yakunze guha ibyishimo Abanyarwanda bitewe nuko atabona intsinzi inshuro nyinshi ariko mu minsi yashize yakoze ibyo benshi batatekerezaga atsinda ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo Ibitego 2-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026. 

Imibare yerekana ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ibitego yinjijwe biruta ibyo yinjije ariko nibyo bicye yinjije bifite ababitsinze akaba ariyo mpamvu InyaRwanda yabateguriye abakinnyi 10 bayoboye abandi.

10. Hakizimana Muhadjiri

Ku mwanya wa 10 turahasanga Hakizimana Muhadjiri ukinira Police FC ya hano mu Rwanda akaba maze gutsindira ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ibitego 7 mu mikino 32 amaze kuyakinira.

Bwa mbere uyu mukinnyi atsinda igitego cya mbere mu kipe y’igihugu, hari muri Nzeri 2016 ubwo Amavubi yagwaga miswi na Black Stars ya Ghana igitego 1-1.

Muhadjiri ni we wishyuriye Amavubi igitego yari yatsinzwe muri uyu mukino wabereye i Accra wari uwo mukino wo gushaka itike ya CAN 2017 yabereye muri Gabon.


9. Daddy Birori [Etekiama]

Uyu rutahizamu wamenyekanye nka Birori Daddy yakiniye amakipe arimo Mukura VS na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaratsindiye Amavubi ibitego birindwi mu mikino 25 yakinnye

Birori Daddy yamenyekanye cyane ubwo yatsindaga ibitego 3 wenyine, Amavubi akina na Libya mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika muri 2014. Kuri ubu akinira AS Vita Club yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.

8. Gatete Jimmy

Uyu mugabo kuri ubu wibera muri Leta Zunze za Amerika afatwa nka rutahizamu w’ibihe byose wakiniye Amavubi y’u Rwanda, nyuma yo kuyaheka ku mugongo we akayahesha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisie.

Jimmy Gatete wanyuze mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yibukirwa cyane ku bitego yatsinze Imisambi ya Uganda na Black Stars ya Ghana muri 2003; ari na byo byahesheje u Rwanda itike ya CAN mu mwaka wakurikiyeho.

Muri rusange Jimmy Gatete yakiniye Amavubi y’u Rwanda imikino 41, ayatsindira ibitego umunani.


7. Saïd Abed Makas

Uyu rutahizamu wamenyekanye mu makipe arimo Rayon Sports ya hano mu Rwanda yatsindiye Amavubi ibitego icyenda, mu mikino 26 yayakiniye.

Kimwe mu bitego yibukirwaho ni icyo yatsindiye kuri Stade Amahoro i Remera muri Nyakanga 2008, ubwo Amavubi yahatsindiraga Les Lions de l’Atlas ya Maroc ibitego 3-1. Hari mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

6. Sugira Ernest

Uyu rutahizamu kuri ubu nta kipe afite, yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC, Rayon Sports na AS Kigali ndetse anakinira AS Vita Club y’i Kinshasa, amaze gutsindira Amavubi ibitego 12 mu mikino 36 amaze kuyakinira kuva muri 2015.

Sugira watangiye kwigarurira imitima y’Abanyarwanda muri CHAN ya 2016 yabereye i Kigali, akunze kwitwa rutahizamu w’Abanyarwanda kubera ibitego akunze gutsindira Amavubi urugamba rugeze aho rukomeye.

Muri byo hari nk’icyo yatsinze Ethiopia muri 2019 cyatumye Amavubi abona itike ya CHAN 2020; ndetse n’icyo yatsinze muri iyo CHAN ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 bikayahesha itike ya ¼ cy’irangiza.


5. Bokota Labama

Uyu rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe ya Rayon Sports na APR FC, yakiniye Amavubi imikino 33 ayatsindira ibitego 13. Kimwe mu bitego yibukirwaho ni icyo yatsinze Maroc muri 2008 ubwo Amavubi yayitsindiraga ibitego 3-1 i Kigali, bashaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2010.

4. Lomami Jean

Uyu rutahizamu wamenyekanye nka ’Inzaghi’ mu makipe nka APR FC na Atlaco, yakiniye Amavubi imikino 25, akaba yarayitsindiyemo ibitego 14.

3.Kagere Meddie

Kagere Meddie yamenyekanye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports n’ayandi; mbere yo guca mu makipe arimo Gor Mahia yo muri Kenya na Simba Sports Club cyo kimwe na Singida United yo muri Tanzania kuri ubu akinira.

Amaze gukinira Amavubi y’u Rwanda imikino 55 akaba amaze kuyatsindira ibitego 15; birimo icyo yatsinze muri 2011 ubwo Amavubi yatsindiraga Benin I Portonovo igitego 1-0.


2. Tuyisenge Jacques

Uyu rutahizamu yanyuze mu makipe arimo Kiyovu Sports, Police FC, APR FC na AS zo mu Rwanda naho hanze yakiniye Gormahia yo muri Kenya ndetse na Petro de Luanda yo muri Angola ariko kuri ubu nta kipe afite.

Jack Tuyisenge niwe uza ku mwanya wa 2 akaba amaze gutsindira ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ibitego 16 mu mikino 57 amaze kuyakinira.


1. Karekezi Olivier 

Karekezi Olivier niwe uyoboboye abandi bakinnyi batsindiye ibitego byinshi Amavubi. Uyu rutahizamu ufatwa nka kapiteni wa 2 w'ibihe byose w'Amavubi nyuma ya Desire Mbonabucya yamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akaza kujya gukina muri Suède. Yakiniye Amavubi imikino 70, ayatsindira ibitego 24 mu myaka hafi 13 yayakiniye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kefa Mastermind7 months ago
    Keep it up kabisa





Inyarwanda BACKGROUND