Kigali

Ngenzi yagaragaje aho ahagaze ku madeni yatumye Samusure ahunga

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/11/2023 14:12
0


Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime nyarwanda yavuze ko kuba Samusure yaratabaje asaba ubufasha nyuma yo guhungira muri Mozambique kubera amadeni yananiwe kwishyura, ntawe ukwiye kumuseka,kuko umusitari ari umuntu nk'abandi kandi nawe ashobora guhura n'ibibazo.



Agaruka ku kibazo cya Erenest Kalisa wamenyekanye nka Samusure, yavuze ko indi mbogamizi ikomeye benshi mu bakinnyi ba filime bahura nayo ari uko abantu bumvako umusitari adasanzwe, bakanamutekereza mu buryo budakwiye. Yavuze ko yababajwe  n'amagambo mabi yavuzwe na bamwe nyuma y'uko  mugenzi we  atakambye asaba ubufasha.

Ngenzi yatangaje ko bidakwiye guseka umuntu wese usaba ubufasha, kuko nta yandi mahitamo aba asigaranye ahubwo ko baba bakwiye kumwumva bakamuba hafi. Yibukije abantu bifuza guseka Samusure watse ubufasha ko bamufasha bakamuseka nyuma.

Ati “Niba waramukunze koko ukaba ufite umutima wa kimuntu, mufashe wenda nyuma wiherere umuseke ariko wagaragaje uruhare rwawe mu gufasha”.


Inkuru za Kalisa Ernest uzwi nka Samusure zimaze iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga, zivuga ko uyu mugabo wamamaye muri filime nyarwanda yahuye n’ikibazo cyo kunanirwa kwishyura amadeni yafashe, bikamuviramo guhungira mu Gihugu cya Mozambique.

Ngenzi yavuze ko kuba bamwe baratunguwe no kuba umunyabigwi Samusure yakwaka ubufasha, ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko abakinnyi ba filime bagifatwa mu buryo badakwiye gufatwamo.

Yatangaje ko ubuzima bw’abakinnyi ba filime bumeze nk’ubw'abandi, ndetse bagira ibibazo bitandukanye kandi nabo bagakenera amaboko abafasha.

Umukinnyi wa filime Ngenzi yasabye abanyarwanda n’abandi bakunze impano za Samusure ko bamufasha bakamuseka nyuma.

Samusure yatangarije Inyarwanda ko ku nkunga yari akeneye kugirango hishyurwe amadeni yamujyanye mu bugungiro, habura agera kuri 2,501,690 Frw.


Harabura arenga Miriyoni 2 Samusure akabona inyishyu y'amadeni yamuteye guhunga u Rwanda


Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure yakinnye muri filime zirimo "Seburikoko"

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yabajijwe niba kwaka ubufasha kwa Samusure atari ikimenyetso simusiga ko ubukene buvugwa muri sinema nyarwanda buhari, abihakanira kure.

Ati “Filime nyarwanda ni imwe mu myuga itunze benshi nanjye ndimo, kandi uretse na sinema, no mu yindi myuga benshi babamo, bahura n’ibibazo bitandukanye bakaba bakenera ubufasha. Rero kuba Samusure yahura n’ikibazo cy’amadeni nta mugabo utagira ideni, ahubwo mugabo mbwa aseka imbohe”.


Uyu munyabigwi Daniel Gaga yatangaje ko kuva yakwinjira mu mwuga wa sinema nta kindi arakora kandi ko yanyuzwe n’inyungu ziva muri aka kazi ke ka buri munsi, gusa atangariza abifuza kuyijyamo kugira intego zifatika no kumenya uburyo bwiza bwo kwizigamira.


Yakinnye Filime zakunzwe na benshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND