Kigali

Yavugiye Meddy! Imvugo ya The Ben ku 'Bunebwe' ishobora guteza impaka

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/11/2023 7:44
0


The Ben mu kiganiro yatanze imbere y’urubyiruko rurenga 2000 muri Canada yasabye ko habaho inzu yahariwe ibitaramo ntibe isaranganywa n’imikino nkuko Bk Arena yagenewe byose ndetse anasubiza abamushinja ubunebwe we na Meddy.



Ni ikiganiro cyabaye ku itariki 25 Ugushyingo 2023 kibera muri Ottawa-Gatineau. Ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Amerika y’Amajyarugu ryateranye ryishimira ibyagezweho hanarebwa amahirwe ari mu ishoramari.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rugomba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza gahunda ya Ndumunyarwanda. 

The Ben umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yashimiye Masamba Intore ko kuba amaze imyaka irenga 50 biterwa n’ikinyabupfura no kugendera ku ndangagaciro.

The Ben ati:”Ngerageza kugira ikinyabupfura ariko hari igihe nisanga insinga zasose. Mparanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi kuko abo bantu nibo batugira abo turibo. Hari abantu bajya batwita abanebwe jyewe na Meddy. Ariko ikintu kimwe nabacira ku mayange, dushobora kuba abanebwe mu byo mutubonamo. Gukora cyane kuri mwe ni igihe twasohoye indirimbo.

Hari ibindi dukora bitajya kuri televiziyo, bitajya ku mashusho, bitajya kuri YouTube kandi ibyo bikorwa nibyo bitwinjiriza kurusha umuziki. Ni nabyo bidufasha, biduha imbaraga kandi tugatera imbere Njyewe ndi umukristo niragiza Imana. Nshyira Imana imbere.

Njya mu muziki mama yagize ubwoba ko nzahinduka. Yatekerezaga ko ngiye mu murongo mubi. Mu mutima niyemeje ko ntazahindua. Nirinze ibiyobyabwenge. Ninywera amazi na Fanta ku banzi. Sindi guca urubanza ariko jyewe mba numva meze neza.”

Ku bijyanye n'ibikorwaremezo  bya muzika , The Ben  yagize ati ”Twakiriye Trace Awards, Giants Of Africa, BAL n’ibindi byinshi. Urebye nyakubahwa Paul Kagame aratekereza natwe akatuzirikana kandi mbona aho twavuye ariho habi ku buryo aho tugeze hashimishije. Urebye turi ahantu heza n’aho tugana ni heza. Njyewe ndavuga ibimaze gukorwa kuko ni byinshi kandi Kigali imaze kuba umurwa w’Afurika. Muzarebe ibirori, inama zikomeye ku isi, ibitaramo bikomeye byose biri kubera I Kigali. Ni iby’agaciro”.

The Ben yasobanuye ko ibikorwaremezo bihari ati:”Duhora dushaka kujya ku rwego rwo hejuru. Kigali niyo iri kwakira ibintu byose bikomeye. Ejo bundi dufite Kendrick Lamar. Nifuza ko twagira Arena tudasangiye na Basktball. Njyewe nishimira ko BK Arena ihari ariko habayeho Arena y’ibitaramo gusa byaba ari agahebuzo”.

Masamba Intore we yavuze ko ibibazo abari mu ruganda rw’imyidagaduro yasobanuye ko:”Dukeneye ibikorwaremezo bimeze neza by’imyidagaduro. Abahanzi amafaranga menshi bayaha ibyuma, sale, u Rwanda rukeneye inyubako nziza ifite ibihagije kugirango abantu bashobore gutarama. Si ngombwa kubyigana na Baskteball, batwirukana, batugarura. Abahanzi bose bakivuka , bagishakisha si ngombwa ko bakodesha Bk Arena kuko irahenze. Abahanzi bacu ariko nabasa ko bimakaza indangagaciro za Ndumunyarwanda. Murangwe n’ubutwari, ubupfura no kwitangira igihugu. Ubuyobozi turabusaba kudutegurira ingando zitwigisha indangagaciro, tukiga mucaka, tukiga ikinyabupfura mbese tukarema umuhanzi mwiza uzagirira akamaro u Rwanda nawe akigirira akamaro.

Turakundwa, turakurikirwa. Abahanzi babonye ingando byadufasha kubaka uruganda rwacu. Abahanzi bafite inyota yo kubaka u Rwanda”. Masamba Intore yatanze ubuhamya bw’abantu 20 yajyanye mu itorero Urukerereza bagiye mu Bwongereza mu birori byo kwimika umwami ariko habaho impungenge ko bazatoroka. Yavuze ko yababwiye ko aho bashaka hose bahajya ariko ntibaheshe isura mbi u Rwanda. Aho u Rwanda rugeze nta muhanzi watoroka bitewe nuko u Rwanda ruri guteza imbere abahanzi ku buryo aho bashaka hose bajyayo.

Yanababwiye ko uzajya ashaka kujya I Burayi yamuha itike y’ubuntu akagenda akagaruka”. Bk Arena ihenda abahanzi ku buryo hari abatabasha kuyikodesha bitewe nuko ihagaze miliyoni 30 Frw ugahabwa byose harimo kwicururiza ibyo kunywa no kurya, kwishyura abacunga umutekano n'ibindi. Ikindi kubera yubakiwe imikino niyo mpamvu igora abahanzi kuyikodesha kuko baba batijwe ku buryo hari imikino ntabwo wayihabwa.


The Ben yasabye inzu yihariye y'ibitaramo idasaranganywa na Basketball


The Ben yahishuye ko aba ahugiye mu bikorwa byinjiza kurusha umuziki



The Ben yatangiye umuziki, mama we agira ubwoba ko azahinduka birangira yitwararitse


The Ben afatwa nk'umuhanzi wahinduye umuziki nyarwanda awuhesha ikuzo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND