RFL
Kigali

USA: Bruce Melodie yaserukanye ibendera ry’u Rwanda mu gitaramo na Shaggy-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/11/2023 12:18
0


Inzozi zabaye impamo! Umunyamuziki Bruce Melodie yahuriye ku rubyiniro ‘bwa mbere’ na Shaggy bakoranye indirimbo ‘When she’s around’ mu ruhererekane rw’ibitaramo ‘iHeartRadio Jingle Ball’ biri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Aba bahanzi bombi bataramiye abasaga ibihumbi 14 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas cyafunguye ibindi bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye Amerika no kuyindi migabane kurangiza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira umwaka wa 2024.

Ni ubwa mbere Bruce Melodie ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nawe yumvikanisha ko abigezeho binyuze mu kwagura umuziki we akawushyira ku rwego Mpuzamahanga kugeza ubwo yanabashije gukorana indirimbo na Shaggy wamamaye muri Jamaica.

Ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, Bruce yavuze ko gukorana na Shaggy ari inzozi zabaye impano, kuko kuva akiri muto yinjira mu muziki yakundaga Shaggy.

Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri Kanama 2023, Bruce yaririmbye iyi ndirimbo ayifatanya na Shaggy hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yabashije guhura ‘bwa mbere’ na Shaggy barakaganira, ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bitabiriye ikiganiro cya Radio Kiss Fm yo muri Amerika bagaruka ku rugendo rwo gukora iyi ndirimbo.

Mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas, Bruce Melodie yasanganiye Shaggy ku rubyiniro baririmbana ‘When she’s around’. Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe yari yizihiwe, kandi yaserutse afite ibendera ry’u Rwanda mu kugaragaza inkomoko ye.

Shaggy nawe yari afite idarapo rya Jamaica. Uyu muhanzi avuga ko asanzwe akora ibi bitaramo buri mwaka, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi Mikuru.

Basoje kuririmbana iyi ndirimbo, Shaggy yafashe umwanya abwira abitabiriye iki gitaramo ko Bruce Melodie ari uwo mu Rwanda, kandi ko ari inshuti ye.

Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy, kuko mu 2008 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo kwitabira igitaramo cye’.

Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk’igihombo gikomeye.

Yavuze ati “Byari mu 2008! Eehhh uribuka n'igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce].  Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire." Akomeza ati "Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane."

Bruce Melodie yaserukanye ibendera ry’u Rwanda mu gitaramo yahuriyemo na Shaggy muri Amerika


Bruce Melodie yataramiye bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Bruce avuga ko indirimbo yakoranye na Shaggy imaze kumugeza ku rwego atari yarigeze atekerezaho


Bruce yaririmbiye abarenga ibihumbi 14 mu ruhererekane rw’ibitaramo “iHeart Radio Jingle Ball’ 


Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo na Shaggy kizaba tariki 16 Ukuboza 2023 muri Miami


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE NA SHAGGY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND