Rurarangirwa mu muziki wa Jamaica, Orville Richard Burrell CD wamenyekanye ku Isi nka Shaggy, yatangaje ko kuva mu 2008 ataramira mu Rwanda ahafata nk’ahantu heza yageze mu rugendo rwe rw’ubuzima, kandi akangurira abatuye Isi kuhagera bakaba abahamya bw’ibyo yabonye.
Abikubira mu
ijambo rimwe akavuga ko ari urwibutso afite ku mutima nyuma y’imyaka 15. Ni
umwe mu bahanzi b’ibikomerezwa ku Isi, bagiye bashyira itafari ku rugendo rw’abandi
bahanzi batandukanye, byanatumye yiyemeza gukorana na Bruce Melodie.
Ibi
byafashije uyu muhanzi wavukiye i Kanombe kwisanga ku nshuro ya mbere muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo bya ‘iHeart Radio Jingle Ball’ azakorana na
Shaggy. Bataramanye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, bazongera
guhurira ku rubyiniro tariki 16 Ukuboza 2023.
Kuri Bruce
Melodie gukorana na Shaggy indirimbo bise ‘When She’s Around’ ni amata yabyaye
amavuta.
Mu kiganiro
bagiranye na Kiss Fm yo muri Amerika binyuze mu Kid Nation mu ijoro ryo kuri
uyu wa Kabiri, Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy,
kuko mu 2008 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo
kwitabira igitaramo cye’.
Bruce
Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba
atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk’igihombo
gikomeye.
Yavuze ati “Byari
mu 2008! Eehhh uribuka n'igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce]. Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu
muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari
mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire."
Akomeza ati
"Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane."
Umunyamakuru
yabajije Bruce Melodie niba kwinjira mu gitaramo cya Shaggy byarasabaga nibura
amadorali 33, atarasubiza Shaggy abiteramo urwenya amubwira ko amufitiye ideni
[Abari muri studio basetse barihika].
Bruce
yanavuze ko yatangiye umuziki mu buryo bwo kugerageza, kuko yabanje kuba
Producer w’indirimbo z’abahanzi, ubwo yari kumwe na Fazzo bajya inama yo
gutangira kuririmba aho kugirango akomeze urugendo rwo gutunganya indirimbo.
Ni ikiganiro kandi cyagarutse ku kuntu bombi
bahuye kugeza ubwo bakoranye indirimbo, ariko kandi Shaggy yitsa ku rwibutso
afite igihe yari mu Rwanda.
Shaggy
yavuze kuva yava mu Rwanda ahabwira buri wese nk'ahantu heza yageze mu buzima
bwiza. Ati "Nageze mu Rwanda, kandi nzabikangurira buri wese kujyayo. Icyo
nabwira buri wese mpazi nk'ahantu hasa neza cyane."
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Boombastic’, yavuze ko
yanyuzwe n'uburyo imihanda ya Kigali isa neza n'uburyo buri kimwe kiri ku murongo.
Yavuze ko
yagiye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) ariko
ko 'nta gihugu yabonye cyaruta u Rwanda'.
Orville
Richard Burrell wamenyekanye nak Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu
muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo
‘It wasn’t me’ yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Anazwi cyane
mu ndirimbo ziirmo nka ‘Bombastic’, ‘In the Summertime’, ‘Oh Carolina’, ‘Angel’
n’izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by’i Kigali.
Mu 2008 uyu
mugabo yarabiciye biracika, bituma sosiyete y’itumanaho ya MTN imutumira
akorera igitaramo muri Parking ya Petit Sitade. Abo yataramiye baramwibuka!
Shaggy
yigeze kubwira Ikinyamakuru Blogowitz ko itangiriro y’urugendo rwe rwo gukora
umuziki yamutunguye,kuko atigeze arota yavuyemo umuhanzi ukomeye ku Isi. Yavuze
ko yatangiye aririmbira abasirikare babaga bari mu myitozo, nyuma asabwa ko
abigira ibintu bya buri gihe, atangira kwitoza kuririmba kuva ubwo.
Uyu
munyamuziki yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko atari azi ibijyanye no
kwita ku ijwi no kuririmba. Kandi avuga ko yakoraga urugendo rurerure kugirango
ahagere. Ati “Byansabaga urugendo rwa 5 Km, kandi naririmbaga buri gihe.”
Avuga ariko
ko nyuma yahuye n’umunyamuziki Barrington Levy amutoza ibijyanye n’amajwi.
Akomeza ati “Nyuma y’aho nahuye n’umuhanzi Sting amfasha kwiga byinshi mu muziki
bijyanye n’uburyo ukorwamo.”
Tariki 18
Mutarama 2023, yabwiye kiriya kinyamakuru ko afite indirimbo zirenga 100 ari
gukoraho, biturutse ku bitekerezo yagiye agira. Ati “Ikigoye muri ibi byose ni
uguhitamo indirimbo yo gushyira hanze. “
Shaggy
yatangaje ko kuva mu myaka 15 azi u Rwanda nk'ahantu heza yageze, kandi ashishikariza
buri wese kuhasura
Bruce
Melodie yavuze ko kuba atabarashije kwitabira igitaramo cya Shaggy mu 2008, muri
iki gihe bakaba barakoranye indirimbo ari amashimwe afite ku Mana
Bruce
Melodie na Shaggy bakoranye indirimbo bise 'When she's around' iri mu zigezweho
muri iki gihe
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE SHAGGY NA BRUCE MELODIE BAHURIYEMO
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'S AROUND' YA BRUCE NA SHAGGY
TANGA IGITECYEREZO