Umwe mu bahanzi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tylor Swift, byatangajwe ko ubwo himikwaga umwami w’u Bwongereza yanze ubusabe yari yahawe bwo kujya kuririmba muri uyu muhango.
Mu muhango wo kwimika
umwami w’u Bwongereza, Charles III wabaye muri Gicurasi uyu mwaka, hari
hatumiwemo abahanzi batandukanye bagombaga gutaramira Umwami n’Umwamikazi
ndetse n’Abitabiriye ibyo birori.
Icyo gihe, n’umuhanzikazi
Taylor Swift yari yatoranyijwe ariko birangira yanze ubusabe, yikomereza
ibitaramo arimo mu ruzinduko rwe rwo kuzenguruka Isi yise ‘Eras Tour.’
Swift siwe gusa wanze
kwitabira ubu butumire, ahubwo n’abandi bahanzi bafite amazina aremereye nka Ed
Sheeran, Spice Girls, Harry Styles, Adele na Elton John bose
hatangajwe ko bateye umugongo ibi birori bakikomereza gahunda zabo.
Ibi byatangajwe mu
gitabo cyasohotse kuri uyu wa Kabiri, cyanditswe n’Umunyamakuru w’i Bwami, Omid
Scobie akacyita ‘Endgame: Inside the Royal Family and the Monarchy's Fight for
Survival.’
Scobie yatangaje ko
byabaye ingorabahizi gushyira ku murongo abahanzi bagombaga kuririmba muri uwo
muhango.
Katy Perry, Lionel Richie,
Andrea Bocelli na Take That, nibo bahanzi babashije kwitabira ibirori byo
kwimika Umwami w’u Bwongereza byabereye i Londres ku ya 7 Gicurasi.
Muri Mata 2023, Katy
Perry yabwiye Entertainment Tonight ko yumva yishimiye cyane kuba umwe mu
batoranyijwe kuririmbira Umwami n’Umwamikazi.
Richie, w’imyaka 74 na
we yabwiye iki kinyamakuru ati: "Kuba umwe mu bgize aya mateka, ndumva
bindenze, nshimishijwe cyane no kuzaba mpari."
Swift yasoje ibitaramo
bye by’ingenzi bya ‘Eras Tour’ yagombaga gukorera Leta Zunze Ubumwe za Amerika
no muri Amerika y’Epfo, mu gihe biteganijwe ko byose hamwe bizarangira mu mpera
za 2024.
Charles III ubusanzwe yitwa Charles Philip Arthur George, akaba yaravutse ku ya 14 Ugushyingo 1948. Kuri bu, uyu ni Umwami w'u Bwongereza ndetse n'ibindi bihugu 14 bigize umuryango wa Commonhealth.
Charles yavukiye mu ngoro ya Buckingham ku ngoma ya sekuru ubyara nyina, umwami George wa VI, maze aba umuragwa igihe nyina, Umwamikazi Elizabeth wa II, yimaga ingoma mu 1952.
Yashakanye n'umwamikazi Camilla, Diana wari igikomangomakazi cya Wales, babyarana abana barimo Prince Harry, Duke of Sussex, William akaba ari n'igikomangoma cya Wales.
TANGA IGITECYEREZO