Cya gitaramo cyageze! Abakunzi ba Chorale de Kigali ifite ibigwi muri Kiliziya Gatolika bashyizwe igororo aho batangiye guhitamo indirimbo bashaka ko iyi Korali izashyira ku rutonde rw’izo izabaririmbira mu gitaramo "The Christmas Carols Live Concert" cyo guhimbaza Imana bazakora tariki 17 Ukuboza 2023 muri BK Arena.
Buri gihe
iyo Chorale de Kigali itangaje igitaramo, bikurikirwa no gushyira ku isoko
amatike yo kwinjira mu gitaramo n'izindi gahunda zijyana n'imyiteguro.
Bikurikirwa
kandi no gufungura urubuga aho bashyiraho uburyo abakunzi bayo bahitamo
indirimbo bashaka ko bazabaririmba mu gitaramo.
Amajwi
yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, agaragaza
ko indirimbo yubahiriza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w'u Burayi,
UEFA Champions League, iri imbere mu zamaze gutoranywa n'abakunzi b’iyi korali
bifuza ko bazabaririmbira
Iyi ndirimbo
imaze kugira amajwi 62 ifite abakunzi benshi, ku buryo bigoye ko Chorale de
Kigali yakora igitaramo nk'iki ngo isoze itayiririmbye.
Mu bihe
bitandukanye, byagiye bibaho ko abakunzi b'iyi korali bandika udupapuro bari mu
gitaramo bagasaba ko iyi korali y'ubukombe yongera kubaririmbira iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo
y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, UEFA
Champions League, iririmbwa mu ndimi eshatu arizo Igifaransa, Icyongereza
n’Ikidage.
Yanditswe na
Tony Britten mu 1992, iririmbwa na Orchestre ‘Royal Philharmonic’ yo mu
Bwongereza.
Ku mwanya wa
kabiri w'indirimbo zimaze gutoranywa, hariho indirimbo 'Chiquitita' ifite
amanota 60, ku mwanya wa Gatatu hariho indirimbo 'Bound for the promised Land' ifite amajwi 59,
'Ndarata Umwami' iri ku mwanya wa kane n'amajwi 31.
Ku mwanya wa
Gatanu hariho indirimbo 'Mushumba Ushagawe' ifite amanota 19 naho ku mwanya wa
Gatandatu hariho indirimbo ya Noheli yitwa 'Ab'Ijuru baririmba' ifite amanota
18.
Urutonde
rw'indirimbo Chorale de Kigali izashingiraho iririmba muri iki gitaramo, runagaragaraho
indirimbo zirimo 'Imihigo yacu', 'Ca fait rire les oiseaux', 'Uri isugi', 'Inkuru
nziza', Turate Rwanda', 'Ubugenga bwawe', 'Ibisingo byose', 'Ijuru n'isi nibirangurure',
'Indabo za Mariya' n'izindi.
Iyi Korali
yabaye ubukombe mu muziki cyane cyane uw’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu
buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga gusa.
Mu gitaramo ‘The
Christmas Carols Concert’ baririmba cyane indirimbo zo kwizihiza Umunsi wa
Mukuru wa Noheli, indirimbo zanditswe n’abanyamuziki banyuranye yaba Abanyaburabyi n’Abanyamerika, indirimbo zakunzwe cyane zo mu buzima busanzwe n’izindi.
“Christmas
Carols Concert" ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n’Abakristu
benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’umwaka, biturutse ku
kuba abaririmbyi b’iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana
n’Imana.
Perezida wa
Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, aherutse kubwira InyaRwanda ko bagiye
gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda
n’abandi mu busabane n’Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko
wawo mu mitegurire n’imiririmbire.
Yavuze ko
nubwo Isi yahuye n’amakuba arimo n’icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko
nta mwaka n’umwe bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.
Hodari ati
“Kuba tutarigeze dusimbuka umwaka n'umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva
2013 no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.”
Akomeza ati
“Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no
mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera,nabyo ni
ibyo kwishimira.”
Hodari Jean
Claude avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam
bagendanye urugendo rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya
Noheli buri mwaka.
Akomez ati
“Kuba umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye
kubana natwe n'umwaka n'umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba
batarahwemye kwiyongera.”
Uyu muyobozi
avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko
bishoboka gutegura ibitaramo nk’ibi byagutse birenze kuba baririmba mu
rusengero.
Yavuze ati
“Kuba hari ayandi makorali aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura
ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za
buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).”
Hodari
yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira
bakwiye kwitega kuzabona imbuto z’imyaka 10 bamaze bakora ‘ibi bitaramo harimo
ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye’.
Kandi avuga
ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye ‘ku byo twabonye bikenewe
n'abantu benshi harimo n'indirimbo nshya’.
Uyu muyobozi
yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwego gufasha abantu
kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese.
Yungamo ati “Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.”
Chorale de
Kigali yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga
kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku
bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste
n’izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.
Intego yabo
nyamukuru (RGB), ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.
Chorale de
Kigali yagiye ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe,
amasengesho ndetse n’ibindi birori byinshi by’umuco mu gihugu.
Iyi korali
yamye ifite umubare munini w’abatunganya n'abahimbyi b'umuziki wa chorale mu
Rwanda. Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire
Habyarimana Dr. Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique
Tunezerwe n’abandi.
Chorale de
Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ijuru n’Isi
nibirangurure’, Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie
c’est le Christ, Indabo za Mariya, ‘Reçois l’adoration’, Adeste Fideles,
‘Ab’ijuru baririmba’, Kleinzac, n’izindi.
Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe ku isoko, aho mu myanya isanzwe ari ukwishyura 5,000 Frw, 10,000 Frw mu myanya ya Premium, 25,000 Frw mu myanya ya VIP na 50,000 Frw mu myanya ya VVIP. Ni amatike ushobora kubona unyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw
Kanda hano ukomeze kugira uruhare mu gutora indirimbo wifuza ko iyi korali izaririmba mu gitaramo
Chorale de
Kigali yatangaje ko igiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize
bakora 'Christmas Carols Live Concert’
Ubuyobozi bw’iyi
korali, buvuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho
mu rugendo rw’imyaka 10 ishize
Iyi Korali imaze kuba ubukombe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana zanditse mu buryo bw’amanota aririmbwa n’abahanga gusa
Indirimbo ya UEAFA iri ku mwanya wa mbere mu ndirimbo ziri gutorwa ku rubuga rwa Chorale de Kigali
KANDA HANO UREBE UBWO CHORALE DE KIGALI YARIRIMBAGA INDIRIMBO YUBAHIRIZA UEFA
TANGA IGITECYEREZO