RFL
Kigali

Danny Usengimana yahishuye ikipe yo mu Rwanda yamubujije amahirwe yo kujya gukina mu Bufaransa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/11/2023 8:32
1


Rutahizamu w'Umunyarwanda wakiniye amakipe akomeye atandukanye yo mu Rwanda, Danny Usengimana yahishuye ko hari ikipe yamubujije amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya FC Nantes ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa kandi nta n'amasezano ayifitiye.



Ibi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Danny Usengimana kuri ubu umaze igihe nta kipe afite, yafashe ibaruwa ikipe ya Nantes yanditse taliki 28 z'ukwezi kwa 09 muri uyu mwaka imwandikiye imubasaba ngo ajye gukora igeragezwa arangije ayiherekeresha amagambo.

Ayo magambo aragira ati "Ibintu nk'ibi bikubayeho, wakora iki? Kubona amahirwe nk'aya ntiwemerwe kuyakoresha. Tuganire kuri bamwe bafata imyanzuro mu makipe ibibazo bikurikira: Ikipe nta masezerano mufitanye, nta na gahunda mufitanye yo kuyongera, nta deni ubafitiye, mu by'ukuri ntacyo mupfa".

"Ikitonderwa: ikipe ntabwo ari iy'umuntu umwe kuko ubuzima bw'umupira w'amaguru bumeze nko gutega imodoka, iyo ugeze ku cyapa uviramo uvamo wa mwanya wari wicayemo hakajyamo undi, imodoka igakomeza. Kuba tutavuga ntabwo ari uko imitwe yacu irimo ubusa".

Nubwo uyu mukinnyi atigeze avuga izina ry'ikipe ndetse ngo avuge n'icyo ikipe yamwimye ariko iyo kipe ni Police FC kuko niyo aheruka gukinira mu Rwanda kandi iyi baruwa yanditswe mu kwezi kwa 09 muri uyu mwaka naho icyo yamwimye ni urupapuro rumusohora mu ikipe ndetse runagaragaza ko ariyo yakiniraga koko.

Amakuru avuga ko icyatumye Police FC imwima uru rupapuro byatewe n'umwenda w'ikipe yabuze. Danny Usengimana wakiniye Isonga, APR FC, iyi Police FC, Singida United yo muri Tanzani, Tersana SC yo muri Egypt ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi kuri ubu asigaye yibera muri Canada.


Amagambo ya Danny Usengimana n'ibaruwa ikipe ya Nantes ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa yari yamwandikiye


Danny Usengimana yavuze ko mu nubwo batavuga ariko mu mitwe yabo hatarimo ubusa


Danny Usengimana wakiniye n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ISHIMWE Patrick 10 months ago
    Oya mibamureke yigendere Nacyo atanakoreye pe Muduhe amakuru yamurera





Inyarwanda BACKGROUND