Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye cyane mu muziki nka Bruce Melodie kuri ubu uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo agiye guhuriramo n'umunyabigwi Shaggy, yahishuye ko mu mwaka wa 2008 yigeze kubura amafaranga yo kwishyura tike yo kumujyana mu gitaramo cya Shaggy yakoreye i Kigali.
Ibi Melodie yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Kidd Nation gica kuri Radiyo Kiss Fm iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko ubwo mu mwaka wa 2008 akiri umusore wari ukiri kwishakisha mu muziki ibintu bitaracamo akirwana n'ayo kurya, Shaggy yaje gutaramira i Kigali ariko icyo gihe ntabwo yari afite amafaranga yo kwishyura tike ngo yinjire mu gitaramo nk'abandi ngo ajye kureba umuhanzi yakuze afana.
Nk'umuntu wese uba afite amatsiko yo guhura n'umuntu w'igitangaza kuri we, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo ajye kumureba kabone nubwo nta mafaranga yari afite amwinjizayo. Icyo gihe tike ihendura yari ibihumbi icumi by'amafaranga y'u Rwanda 10,000 Frw.
Melodie avuga ko icyo gihe yarwanye inkundura hanyuma birangira aseseye mu bantu arinjira areba Shaggy yari yarihebeye ndetse yanakuze afana kugeza igitaramo kirangiye.
Umunsi Shaggy yazaga gutaramira mu Rwanda, hari tariki ya 13 Ukuboza 2008. Icyo gihe muri iyo myaka uyu muhanzi Shaggy yari ku rwego rwo hejuru,afite indirimbo zatwaye imitima y'abatari bake ku Isi.
Icyo gihe aza gutaramira mu Rwanda, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda. Icyo gitaramo cyabereye muri Parikingi ya Petit Stade cyitabirwa n'abantu.
Kuri ubu, Melodie ari muri Amerika aho agiye gutaramana n'uyu muhanzi yakuze afana baherutse gukorana indirimbo 'When She's Around' ndetse ikaba ari nayo yabaye ikiraro kimwambutsa kikamukandagiza muri Amerika bwa mbere.
Bruce Melodie yahuye imbona nkubone na Shaggy bwa mbere , ibintu avuga ko ari inzozi ze zabaye impamo.
Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy
Mu mwaka wa 2008 ubwo Shaggy yazaga kuririmbira mu Rwanda
Abantu bari bakubise buzuye
Ibyishimo byari byose ku banya Kigali
Shaggy i Kigali muri 2008
Melodie yavuze ko ubwo Shaggy yazaga i Kigali muri 2008, yabuze amafaranga yo kwishyura tike imwinjiza mu gitaramo
Shaggy ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi
TANGA IGITECYEREZO