RFL
Kigali

Bwa mbere Bruce Melodie yahuye na Shaggy

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/11/2023 12:02
2


Nyuma yo kugera muri Amerika aho agiye gutaramana na Shaggy, Bruce Melodie yahuye na Shaggy bwa mbere mu mateka.



Ubwo bapangaga gusubiramo indirimbo Funga macho, Bruce Melodie na Shaggy babikoreye kuri internet nta muntu uhuye n'undi ngo bagirane ibiganiro imbona nkubone.

Ubwo Bruce Melodie yataramaga muri Trace Awards akaririmba indirimbo when she is around, Shaggy yifashishije uburyo bugezweho kuri internet hanyuma ataramira abafana be i Kigali.

Nyuma y'umubano mwiza bagiranye n'ibiganiro byiza, Bruce Melodie yerekeje muri Amerika gutaramana na Shaggy mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour bitegurwa na iHeart Radio ku bufatanye n'ikigo cy'imari cya Capital One.

Ibi bitaramo byatangiye ku wa 26 Ugushyingo 2023 bikaba bizarangira ku wa 16 Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko Bruce Melodie aza gutarama none ku wa 28 Ugushyingo 2023 mu mujyi wa Dallas akazongera gutarama ku wa 16 Ukuboza 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba yahuye na Shaggy bwa mbere mu mateka yabo ny'uma y'uko bajyaga baganira kuri telephone gusa.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie namara kuririmbira mu mujyi wa Dallas azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cya Kendrick Lamar muri BK Arena giteganyijwe ku wa 06 Ukuboza 2023.

Nyuma Bruce Melodie azongera ajyanwe muri Amerika no kuririmbana na Shaggy indirimbo When She Is Around ubwo hazaba hasozwa ibitaramo bya iHeart Jingle Ball Tour ku wa 16 Ukuboza. Iki gitaramo kikazabera Armerant Bank Arena yakira abarenga 20,000.

Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 birimo abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.


Bwa mbere, Bruce Melodie yahuye na Shaggy imbona nkubone bitari ukumubona kuri Televiziyo cyangwa telefone nk'abandi bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntwari9 months ago
    Munyakazi rero amateka arayanditse.Agiye kujya kurubyiniro hamwe na Shaggy,Usher,Nicky Minaj,....Courage bro
  • Humble 9 months ago
    Ni byiza Munyakazi komereza Aho ubu ugiye gusarura ku byuya by akazi!!!Vamos!!!





Inyarwanda BACKGROUND