Kigali

Urujijo ku mafoto Chriss Eazy ateruwe n'undi mugabo

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:28/11/2023 16:50
0


Amafoto agaragaza umuhanzi Chriss Eazy apfumbaswe n’undi musore akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bibaza uburyo aya mafoto yafashwe, abandi bibaza impamvu yasakajwe.



Kuva ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga z’i Kigali hari kuvugwa inkuru y’amafoto yagaragaje Umuhanzi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy, apfumbaswe n’undi musore.

Uretse kugaragara muri aya mafoto apfumbaswe, hari n’andi amugaragaza ateruwe bimwe bimenyerewe ku bantu bashyingiranywe, andi ari munsi y’ukwaha k’uyu musore w’undi ibintu bimenyerewe ku mafoto y’abakundana.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mafoto, bavugaga ko babajwe ko kuba  uyu muhanzi yaba asigaye aryamana n’abo bahuje ibitsina, abandi bakavuga ko yifuza kwamamaza indirimbo iri hafi gusohoka, naho abandi bakemeza ko urukundo hagati y’aba bombi rugeze kure.

Umusore wagaragaye ateruye anapfumbase Chriss Eazy, asanzwe yitwa Prince Tity ku mbuga nkoranyambaga, akaba umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi. Mu ruganda rw’imyidagaduro ni umuntu utazwi uretse ko bamwe bavuga ko bamuzi nk’inshuti isanzwe y’uyu muhanzi n’abakorana nawe.

Amafoto agaragaza Chriss Eazy apfumbaswe n’undi musore ahatse iki?

InyaRwanda yagerageje kumenya icyihishe inyuma y’aya mafoto maze iganiriza bamwe mu begereye uyu muhanzi bakorana nawe, n’abandi basanzwe arii inshuti ze  bahamya ko nubwo batazi uburyo aya mafoto yafashwe ariko ko imico yavuzwe kuri uyu muhanzi yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina batayimuziho.

“Oya mwana ntabwo Chriss Eazy ari umutinganyi, ubuse si inshuti yanjye ahubwo sinzi uburyo ariya mafoto yafashwe pe. Icyakora wasanga ari gutwikira indirimbo nshya.”

Undi utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, yabwiye InyaRwanda ko ariya mafoto yafashwe agasakazwa mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya uyu muhanzi ateganya gushyira hanze. Yavuze ko aya mashusho y’iyi ndirimbo ari hafi kurangira gufatwa ndetse ko azagaragaramo ibyamamare bitandukanye.

Yakomeje avuga ko aya mashusho azagaragaramo umubyinnyi Titi Brown, uherutse gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure. Uyu mubyinnyi yari amaze imyaka isaga ibiri aburana kuri iki cyaha.

Yagize ati “Ni amashusho y’indirimbo bari gufata, ari no hafi kurangira. Yego hari ibyamamare bizagaragaramo birimo Titi Brown.”

Kuvuga ko uyu muhanzi yaba ari kwamamaza indirimbo nshya byaba bitangaje kuko yumvikanye kenshi yemeza ko kwamamara kwe bitamusaba kubeshya cyangwa kwifashisha ibindi bintu runaka kugira ngo akundwe ku kigero akunzweho. Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bahanzi bake mu Rwanda basohora indirimbo ntibifashishe uburyo bugezweho buzwi nko ‘Gutwika’ kugira ngo ikundwe.

Chriss Eazy akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara ateruwe n'umusore mugenzi we 

Bamwe nyuma yo kubona ayo mafoto, bavuga ko yabaye umutinganyi 

Abandi basanzwe ari inshuti n'uyu muhanzi baravuga ko ari guteguza indirimbo nshya igiye kujya hanze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND