Kigali

Sabine Mutabazi wahatanye muri Miss Rwanda yahawe inshingano zo kuyobora Kigali Protocal muri Canada

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/11/2023 14:59
1


Sabine Mutabazi wahatanye muri Miss Rwanda ya 2022 yahawe kuyobora ishami rya Kigali Protocal muri Canada. Ifite umwihariko wo kwigisha amateka y’u Rwanda no kumenyekanisha u Rwanda i mahanga binyuze mu gutanga serivisi nziza.



Mutabazi wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye Umujyi wa Kigali, yinjiye mu irushanwa afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze. Yifuzaga ubufatanye na ‘Croix Rouge’.

Uyu ni wo mushinga wamuherekeje umugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa icyakora ntiyabasha kugira ikamba yegukana nubwo yageze muri batanu ba mbere.

Amakuru agera ku InyaRwanda ahamya ko iri shami rishya ryafunguye amarembo muri Canada hagamijwe kongera serivisi zikagera no mu Majyaruguru y’Amerika. Impamvu y’indi y’iri shami ni ukwigisha no gusangiza amateka y’u Rwanda bikozwe n’urubyiruko ahari abanyarwanda hose byumwihariko Aba-diaspora. 

Ni ishami rifunguwe nyuma y’iryafunguwe muri Poland naryo rigamije kwerekana isura nziza y’igihugu. Serivisi zo kwita ku bantu zizarushaho gutezwa imbere herekanwa isura nziza y’igihugu.

 Umuyobozi wa Kigali Protocal, Josue Umukundwa yabwiye InyaRwanda ko:”Nitwe twatangije serivisi zo kwakira abagenzi baje mu Rwanda haba ibyamamare cyangwase n’abanyacyubahiro. Mu bukwe ,mu bitaramo byinshi bikomeye mu nama zikomeye n’ahandi hose hakenerwa serivisi zo kwakira abantu. Kandi twerekanye uko serivisi nziza itangwa”.

Yakomeje avuga ko Sabine azerekana isura nziza n’ibyiza by’u Rwanda. Mu nama iheruka ya The Rwanda Youth Convention yabereye muri Ottawa-Gatineau hari abo muri Kigali Protocal bayikozemo kandi batanze serivisi nziza.

Kigali Protocal ifite gahunda yo gutangira kwigisha amateka yo kubohora igihugu. Ati:”Turi gutegura umushinga witwa 100 Youths Protocal aho tuzarebera hamwe ahantu hose RPF Inkotanyi yakoresheje kugirango ibohore u Rwanda. Tuzigira hamwe amateka yo kubohora u Rwanda nko gusura indake ya Perezida wa repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame”. 

Sabine Mutabazi azaba afite inshingano zo gukundisha igihugu urubyiruko. Abashaka serivisi za Kigali Protocal muri Canada bazajya bavugisha Miss Mutabazi Sabine ariko hari na website ya www.kigaliprotocal.com no ku mbuga nkoranyambaga z’iyi sosiyete imaze kuba ikimenyabose mu gutanga serivisi nziza.

Muri Canada rero iri shami rizibanda mu gukundisha abakiri bato igihugu aho bazerekana ko u Rwanda rufite ibyiza byo gusura no kuvuga aho waba uri hose.

Urubyiruko nirwo ruzigisha abandi mu rwego rwo gutanga serivisi nziza. Yaba ibitaramo, inama, ubukwe n’ibindi birori byose bazajya babikoramo hagamijwe gutanga serivisi nziza kandi inoze.

Miss Mutabazi Sabine yabwiye InyaRwanda ko inshingano yahawe zitazamuremerera bitewe nuko gukora serivisi za Protocal ari ibintu amenyereye. Ati:"Ni iby'agaciro kuba nagiriwe icyizere nk'uwatanze umusanzu muri Kigali Protocal igihe nari mu Rwanda. Abakeneye serivisi bose nabasaba kunyegera kuko intego yacu ni ugutanga serivisi inoze kandi bikozwe kinyamwuga byumwihariko bikaba bikorwa n'urubyiruko nk'uko perezida wacu Paul Kagame akunze gusaba urubyiruko kwitinyuka bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu".

       

Miss Sabine Mutabazi yagizwe umuyobozi wa Kigali Protocal muri Canada


Miss Sabine Mutabazi yageze muri 5 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022



Kigali Protocal yihariye gutanga serivisi zo kwakira ibyamamare, abanyacyubahiro, ubukwe, inama n'ahandi hose hakenerwa ziriya serivisi



USHAKA SERIVISI ZA KIGALI PROTOCAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizera alex 1 year ago
    Ndabemera mufite service nziza cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND