Umwe mu baramyi bakomeye muri Afurika y’Epfo, Nomthie Sibisi yageze i Kigali aho yitabiriye ubutumire bwa Drups Band mu gitaramo bafite kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.
Ku isaha y’i saa tatu z’ijoro,
nibwo umuramyi ukunzwe n’abatari bake kubera ibihangano bye byubatse imitima ya
benshi, yari ageze i Kanombe ku Kibuga cy'Indege.
Uyu muramyi ukandagiye
bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yakiranwe urugwiro na bamwe mu bagize itsinda
ryamutumiye mu gitaramo rya Drups Band riyobowe na Fidèle Gatabazi.
Akigera i Kanombe,
Sibisi yatangarije InyaRwanda ko yishimiye cyane ikirere cyiza cyo mu Rwanda,
ndetse ko yuzuye umunezero w’uko ashoboye guhura imbonankubone n’aba baririmbyi
yamenyeye bwa mbere ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Maze
imyaka myinshi muri Joyous Celebration, ariko natumiwe mu Rwanda ku nshuro ya
mbere na Drups Band kugira ngo tuzafatanye ivugabutumwa mu gitaramo bafite.”
Asobanura uko
yamenyanye n’iri tsinda, Sibisi yavuze ko ari inkuru ndende ariko ko bamenyanye
kubera imbuga nkoranyambaga zisigaye zaroroheje ibintu byose.
Ati “Icyo nibuka ni uko
narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku
mutima. Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye
cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk’ibi byongeyeho
ari urubyiruko.”
Sibisi yashishikarije
abantu kwitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, hari
ubwisanzure nta Covid cyangwa ikindi cyorezo kiri mu gihugu, abizeza kuzabona
Imana ku kigero kidasanzwe. Yabishimangije ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘Kuririmba
birabohora, kandi aho babiri cyangwa batatu bateraniye bavuga izina ry’Imana
nayo irabasanga.’
Umuyobozi mukuru wa
Drups Family, Fidèle Gatabazi yatangaje ko bishimiye cyane kwakira
umushyitsi wabo wa mbere, asobanura ko bitari byoroshye ukurikije uburyo
bamenyanyemo.
Ati: “Yatumenye abonye
dusubiramo indirimbo zabo, aradukunda, yifuza ko twazabana umunsi umwe. Ubu rero
turashima Imana ko ibisohoje akaba ageze mu Rwanda, sitwe tuzarota igihe kigera
tugafatanya kuramya Imana.”
Uyu muyobozi yavuze ko
imyiteguro irimbanije cyane ko hasigaye iminsi mike, yizeza abazitabira iki
gitaramo ko abatumirwa bose biteguye haba Dominic Ashimwe, True Promises, New
Melody, Pastor Hortense Mazimpaka uzabwiriza ijambo ry’Imana, ndetse n’itsinda rya
Best Sounds Band rizagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane riturutse mu gihugu cy’u
Burundi.
Igitaramo ngarukamwaka
cyiswe ‘God First,’ kizaba ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023, ku isaha y’i saa munani
kizaba gitangiye aho kizabera kuri Intare Arena ya Gisozi iherereye haruguru
gato y'Agakinjiro iruhande rw'Amashuri ya APAPEC.
Itsinda rya Drups Band
rigizwe n'abaririmbyi 10, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2020. Rifite intego yo
kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kuzana benshi mu gakiza cyane cyane
urubyiruko binyuze mu muziki n'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.
Buri mwaka iri tsinda
ritegura iki gitaramo giheruka umwaka ushize, ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya
mbere kikabera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi cyitabiriwe n'abasaga ibihumbi
bitatu none ubu kikaba kigiye kongera kuba ku nshuro ya kabiri.
Kuri ubu umuntu ushaka
kugura itike yo kuzajya gutaramana n'iri tsinda, ashobora kugura itike yo
kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike
ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650, cyangwa
ukayisanga kuri Samsung 250 mu mujyi no kuri Camellia zose.
Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw,
muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.
Ku munsi w'igitaramo
amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000
Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, SPONSOR yo izaguma kuri
50,000 Frw.
Umuramyi ukomeye muri Afurika y'Epfo yageze mu Rwanda
Aririmba muri Joyous Celebration ndetse no ku giti cye
Byari ibyishimo ubwo yahuraga imbonankubone na Drups Band yamenyeye ku mbuga nkoranyambaga
Sibisi yakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'We Nihliziyo Yami,' Unkulunkulu Emuhle n'izindi
Yishimiye cyane kuzataramana na Drups Band
Hasigaye iminsi ine gusa
">Reba hamwe ikiganiro cyose Inyarwanda yagiranye na Nomthie Sibisi akigera i Kanombe
AMAFOTO+VIDEO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO