Kigali

Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya Miss Black World

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2023 13:41
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Black World rizahuza abakobwa b’abirabura bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, mu rwego rwo kubatinyura no kubashyigikira mu rugendo rw’abo rw’iterambere.



Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda. Ibice bimwe byaryo rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mbere y’uko abakobwa bazahura ku mugaragaro.

Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd, Moses yabwiye InyaRwanda ati “Urugendo rwo kunyurwa rw’abirabura rushobora kwerekeza ku mbaraga rusange cyangwa guhindura abantu bigamije guteza imbere kunyurwa hamwe n’ubunararibonye bwiza mu muryango w’abirabura.”

Yavuze ko muri iyi rushanwa hakubiyemo ibintu bitandukanye, nk’imibereho, ubukungu n’umuco bigira uruhare mu mibereho myiza, umunezero w’abantu muri ‘uwo muryango no gutsimbataza ubumwe hagati y’abirabura ku Isi’.

Uyu muyobozi avuga ko umukobwa uzahagararira abandi akambikwa ikamba rya Nyampinga, azakoresha ubu ‘bukangurambaga kugirango ashishikarize abakobwa birabura kunywa no kwishimira kuba abirabura’.

Iri rushanwa rizaba rifite ibyiciro bitatu, bibiri muri byo bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hazaba igihe kandi cyo kubazwa ibibazo n’Akanama Nkemurampaka ndetse n’ibindi bizamini bizerekana imitekerereze n’ubumenyi byari buri umwe.

Icyiciro cya gatatu kizasozwa n’ibikorwa bizaba imbona nkubone, abazaba bakigezemo bazabona itike yo kwitabira aho bizabera mu Rwanda.

Ibikorwa byo kwiyandikisha kw’abakobwa bizatangira mu Kuboza 2023, ari nabwo hazamenyekana abakobwa bazagera kuri ‘Final’.

Moses ati “Riri gutegurwa n’abanyarwanda, rigizwe n’ibyiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’uko hari ibihugu birimo umutekano mucye muri Afurika, irushanwa rishobora kubera mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.”

Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kanama 2023, hatowe umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Black USA cyo kimwe no mu Bufaransa.

Iri rushanwa rikunze guhuza abakobwa b’abirabura, hanyuma buri wese abahize abandi bakagenda bitabira amarushanwa atandukanye.

Moses avuga ko kuri iyi nshuro bafite gahunda y’uko abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bose bazahurira mu Rwanda muri Miss Black World. 

Miss Black World igiye kubera mu Rwanda- Ibice bimwe bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND