RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatunguranye abwira umusifuzi ko penariti amuhaye atariyo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/11/2023 10:53
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yatunguranye abwira umusifuzi ko penariti ahaye ikipe ye atari yo.



Ku munsi wejo kuwa mbere nibwo mu itsinda E, ikipe ya Al Nassr yakinaga na Persepolis mu mikino ya Champions League yo ku mugabane wa Asia.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 ariko kapiteni wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo yaratumguranye yanga penariti yarahawe n'umusifuzi. 

Ku munota wa 2 gusa uyu mukinnyi yafashe umupira aragenda yinjira mu rubuga rw'amahina maze myugariro wa Persepolis amukoraho agiye k'umwaka umupira aragwa ubundi umusifuzi ahita atanga penariti ariko Cristiano Ronaldo ahaguruka ahita ajya kumusifuzi azunguza intoki .

Nyuma umusifuzi yagiye kuri VAR nabwo asanga koko ntabwo ari penariti ahita ayikuraho. Iki gikorwa uyu munya-Portugal yakoze cyakoze abantu benshi ku mutima kubera ko bidasanzwe mu mupira w'amaguru ko umuntu ahabwa penariti akayanga ndetse yewe n'ikipe ye itarabona intsinzi.

Nubwo Al Nassr yanganyije uyu mukino ariko yahise ikatisha itike ya 1/8 ninnayo iyiboye itsinda n'amanota 13. Undi mukinnyi wari warigeze kwanga penariti ni uwitwa Robbie Fowler wakiniraga Liverpool akaba nawe yarakoreweho penariti bakina na Arsenal mu 1997 ariko aza kuyanga avuga ko atariyo.

Kuva uyu mwaka w'imikino watangira, Cristiano Ronaldo muri Al Nassr amaze gutsinda ibitego 18 akaba yaranatanze imipira 18 ivamo ibitego.


Cristiano Ronaldo ahakana ko penariti ahawe atariyo 


Cristiano Ronaldo watunguranye ahakana penariti yarahawe n'umusifuzi 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND