RFL
Kigali

Manchester United ifite urubanza muri Turkiya ! Imikino ya UEFA Champions League yagarutse

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/11/2023 7:28
0


Ikipe ya Manchester United ifite urugendo rukomeye rwerekeza mu gihugu cya Turkiya gukina na Galatasaray,mu mikino ya UEFA Champions League yagarutse.



Nyuma y'imikino y'amakipe y'ibihugu yakinwaga hashakwa itike y'igikombe cyo ku Mugabane w'u Burayi cya 2024 (Euro 2024) ndetse no gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico,Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Canada imikino iraza amajoro yagarutse.

Kuri uyu kwa Kabiri harasubukurwa UEFA Champions League aho amakipe amwe agomba kwesurana ashaka itike izayakura mu matsinda nubwo hari ayamaze gukatisha.

Duhereye ku mikino ihari kuri uyu munsi saa Moya n'iminota 45,mu itsinda E ikipe ya Lazio yo mu Butaliyani  irakina na Celtic kuri Stadio Olimpico, Rome. Undi mukino wo muri iri tsinda urakinwa saa yine aho Feyenoord iraba yakiriye Atletico Madrid kuri de Kuip.

Aha biracyakomeye cyane kubera ko Atletico Madrid niyo ya mbere ifite amanota 8,Lazio ni iya ,2 ifite 7 mu gihe Feyenoord ari iya 3 n'amanota 6. 

Mu itsinda ry'urupfu F saa yine z'ijoro naho umuriro uraba waka, ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani iraba yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage kuri San Siro naho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakiriye Newcastle United yo mu Bwongereza kuri Parc de Princes. 

Kugeza ubu muri iri tsinda nta kipe irizera gukatisha itike ya 1/8 , Borussia Dortmund niyo ya mbere n'amanota 7,Paris Saint-Germain niyo ya 2 n'amanota 6,AC Milan ni iya 3 n'amanota 5 naho Newcastle United ni iya 4 n'amanota 4.

Mu itsinda G,saa yine z'ijoro ikipe ya Manchester City iraba yakiriye RB Leipzig kuri Etihad naho Young Boys iraba yakiriye FK Crvena Zvezda. Kuri ubu muri iri tsinda birasa nkaho byasobabutse kubera ko Man City niyo ya mbere mu itsinda n'amanota 12 naho LB Leipzig ni iya 2 n'amanota 9,izindi 2 zikaba zifite 1.

Saa yine n'ubundi mu itsinda H ikipe ya Shakhtar Donetsk iraba yakiriye Royal Antwerp naho FC Barcelona yakiriye FC Porto. Muri iri tsinda naho FC Barcelona ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo ibone itike kuko ifite amanota 9 gusa inganya na FC Porto naho Shakhtar Donetsk ikaba ifite 6.

Ku munsi w'ejo kuwa Gatatu nabwo imikino izakomeza,mu itsinda A saa moya n'iminota 45 ikipe ya Galatasaray izaba yakiriye Manchester United,iyi kipe yo mu Bwongereza niba ishaka itike irasabwa gutsinda uyu mukino kuko kugeza ubu ni iya nyuma mu itsinda aho ifite amanota 3 ikaba irushwa na FC Bayern Munich ya mbere amanota 9.

Tukiri muri iri tsinda kandi saa yine z'ijoro,FC Bayern Munich yamaze gukatisha itike izaba yakiriye FC Copenhagen. 

Mu itsinda B saa yine z'ijoro, Sevilla izaba yakiriye PSV Eindhoven naho Arsenal yakiriye Lens. Aha Arsenal irasabwa gutsinda kugira ngo ibone itike kuko kugeza ubu niyo iyoboye ikaba ifite amanota 9 aho irusha PSV Eindhoven ya 2 amanota 4 ya 2 na Lens ya 3.

Mu itsinda C ,saa yine z'ijoro ejo kuwa Gatatu ikipe ya Real Madrid izaba yakiriye Napoli yo mu Butaliyani naho SC Braga yakiriye Union Berlin. Hano ikipe ya Real Madrid yamaze gukatisha itike n'amanota 12 , Napoli niyo iyikurikiye n'amanota 7 naho SC Braga ni iya 3 n'amanota 3.

Mu itsinda D nabwo saa yine z'ijoro Benfica yo muri Portugal izaba yakiriye Inter Milan naho Real Sociedad yakiriye FC Salzburg. Hano bisa nkaho byasobabutse, Real Sociedad na Inter Milan nizo ziyoboye n'amanota 10 mu gihe FC Salzburg ifite 3 naho Benfica ifite 0.


Manchester United ku munsi w'ejo izaba yagiye gushakira intsinzi muri Turkiya , umukino ubanza Galatasaray yari yayitsinze ibitego 3-2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND