RFL
Kigali

Nigeria: Indege yayobeje abagenzi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/11/2023 0:13
0


Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu Kirere mu gihugu cya Nigeria ya 'Nigerian airline' yayobeje abagenzi bari bayiteze ibajyana mu wundi mujyi nyuma ibasaba imbabazi.



Ubusanzwe ntabwo bimenyerewe kumva ko indege yayoba atari uyitwaye ubishatse cyangwa se itagize ikibazo ngo ihite ihinira urugendo bugufi, ariko ku cyumweru nyuma ya saa sita byabeyeho abagenzi bari bayirimo baratungurwa.

Byari biteganyijwe ko iyi ndege ya sosiyete ya 'Nigerian airline' yo mu bwoko bwa NUA 0504 iva ku kibuga cy'indege cya Murtala Muhammed giherereye i Lagos ikerekeza ku cya Nnamdi Azikiwe giherereye i Abuja muri Nigeria.

Nyuma y'isaha ubishinzwe yamesheje abagenzi ko indege igeze i Abuja barangije bavamo ariko bageze hanze bakubitwa n'inkuba bitewe nuko ahubwo basanze bibereye ku kibuga cy'indege cya Asaba mu majyepfo ya Nigeria mu birometero 472 uvuye aho bashakaga kujya.

Bikimara kuba iyi sosiyete yasabye imbabazi abagenzi ndetse inatanga ibisobanuro ivuga ko impamvu bayobye ari ukubera ikibazo cy'ikikirere cyabiteye banavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ntibizasubire.

Kuri ubu nkuko ikinyamakuru BBC kibyandika, ikigo gishinzwe indege zitari iza gisirakare muri Nigeria cyatangiye gukora iperereza ngo harebwe icyaba cyarateye uku kuyoba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND