Kigali

Batandatu begukanye intsinzi muri ‘Level Up your Biz Initiative’ ya MTN Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/11/2023 8:11
0


Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda hamwe na Inkomoko Entrepreneur Development batangaje ba rwiyemezamirimo batandatu babashije kugera ku cyiciro cya nyuma, bagiye gufashwa muri gahunda ibaho buri mwaka ya ‘Level Up Your Biz Initiative.’



Level Up your Biz Initiative, ni gahunda yatangijwe na MTN ifatanije na Inkomoko mu 2021, hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo bato kwagura imishinga yabo. Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo bakiri bato, hibandwa cyane cyane ku gutanga ubumenyi bukenewe mu bucuruzi buyobowe n’urubyiruko. 

Muri iki gihembwe, gahunda yagukiye mu matsinda 3, yibanda kuri kompanyi zigitangira, SMEs ziyobowe n’urubyiruko, ndetse n’abakozi ba MTN, bagaragaza ubushake bwo kuzamura iterambere ry’inganda nini ziyobowe n’urubyiruko mu Rwanda.

Ba rwiyemezamirimo bageze ku cyiciro cya nyuma bagiye gufashwa mu kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka harimo uwashinze ikigo cya Ingoga Auto Ltd gitanga serivisi zo kugurisha ibikoresho by’imodoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kubigeza ku babikeneye no gukanika izagize ibibazo.

Undi rwiyemezamirimo ni uwatangije ikigo cya Cover Soko Ltd gitanga serivisi zitandukanye zirimo kugura ubwishingizi bw’ibinyabiziga hifashishijwe urubuga rwabo n’izindi.

Hari kandi kompanyi ya Inzora Agrotourism isanzwe ikora ubuhinzi bushingiye ku bukerarugendo binyuze mu gutembereza ba mukerarugendo mu bikorwa by’ubuhinzi, hagamijwe kubaha ubumenyi bukungahaye no kurushaho guteza imbere abaturage hubakwa iterambere rirambye ry’ubuhinzi.

Uruganda rwitwa ‘Urugero Fashion Ltd’ narwo rwatsinze muri gahunda ya ‘Level Up Your Biz Initiative.’ Aba, bakora imyenda ikorerwa mu Rwanda bakayicuruza bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane Instagram yabo.

Abandi ni Examira Group Ltd, ikigo gifite urubuga ndetse na ‘Application’ bifasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubasha gutangira amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, amasuzumabumenyi n’ibindi bizamini.

Ikigo  cyegukanye insinzi, ni Rainbow Health Food Ltd gitunganya ibikomoka ku buhinzi bikorwamo ifu y’igikoma y’abana ikungahaye ku ntungamubiri.

Aba ba rwiyemezamirimo uko ari batandatu bose nibamara kumurikira imishinga yabo abagize akanama nkemurampaka, batatu ba mbere buri wese azahabwa  miliyoni 2.5 Frw na miliyoni 1 Frw kuri buri wese muri batatu bazaba basigaye, bazifashisha mu kwagura imishinga yabo.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Abakiliya muri MTN Rwanda, Saint Hilary Doe-Tamakloe, yashimangiye ko yashimangiye iyi sosiyete yitangiye guha imbaraga urubyiruko no guteza imbere igisekuru cy’abayobozi b’ejo  hazaza, bazazana impinduka nziza mu Rwanda. Yagaragaje ko guhanga udushya, kwihangana n'ubwitange by'abatsinze nk’urugero rwiza rwo kwihangira imirimo.

Ubwitange bwa MTN Rwanda mu kuzamura imibereho y’abaturage bugaragarira mu bikorwa nka "Level Up Biz." Iyi sosiyete yizera ko binyuze mu gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu Rwanda no gutera inkunga ubucuruzi butandukanye, bagira uruhare mu iterambere rusange ry’abaturage no kubiba imbuto z’ejo hazaza heza.


Ba rwiyemezamirimo batandatu bagiye gufashwa kwagura imishinga yabo


Bitezweho impinduka ikomeye muri sosiyete


'Level Up your Biz' ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwagura ibikorwa byabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND