RFL
Kigali

Umwanzuro wa FERWAFA niwo uzatuma Esperance FC isubiza ibirenge mu kibuga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/11/2023 0:21
0


Ikipe ya Esperance FC ikina icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru mu Rwanda, itegereje icyemezo cya FERWAFA kugira ngo imenye niba izakomeza shampiyona cyangwa izajya guhera mu cyiciro cya gatatu.



Ikipe ya Esperance FC iherutse kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ibamenyesha ko yikuye muri shampiyona kubera amiko. 

Bidateye kabiri, iyi kipe yahise yandikira FERWAFA ibamenyesha ko inzitizi zari zateye iyi kipe gusezera zavuyeho bakaba bifuza kugaruka muri shampiyona, ariko na nubu bakaba batarasubizwa. 

Umuyobozi wa Esperance Sportive de Kigali, Donatien Nsengimana, aganra na InyaRwanda, yemera koko ko bandiye FERWAFA bayimenyesha ko basezeye muri shampiyona, ariko nyuma bakaza kubandikira nabwo bisubiraho.

Yagize ati "Yego koko twanditse ibaruwa isezera muri Shampiyona bitewe n'amakiro make kuko hari umuterankunga w'Umunya-Nigeria twari twumvikanye ko tuzafatanya, gusa nyuma y'umukino wa mbere twatsinze Impeesa FC ibitego 3-2 yaje kudutenguha bituma tutitabira umukino wa kabiri ndetse n'uwagatatu. Nk'ubuyobozi bwa Esperance Sportive de Kigali twaricaye dufata umwanzuro wo kwandika ibaruwa isezera muri Shampiyona mu rwego rwo kugira ngo ikipe idafatirwa ibihano biturutse kuri mpaga."

Yakomeje agira ati" Nyuma y'ibaruwa isezera muri Shampiyona nk'Ubuyobozi twaje kongera kwicara dushyira amaboka hamwe twishakamo ubushobozi ari nayo mpamvu twanditse ibaruwa igaruka muri Shampiyona kuko imbogamizi y'amakiro yari imaze gukemuka kandi na FERWAFA yari itaradusubiza ku ibaruwa twayandikiye mbere.

Nyuma y'aya mabaruwa abiri y'inyunge, Esperance FC yari ifite umukino wa Shampiyona na As Kigali, ariko ntiwaba kuko FERWAFA yategetse ko umukino wasubikwa kugira ngo babanze basesengure neza ikibazo cya Esperance FC.

Ku ruhande rwa FERWAFA, umunyamategeko wayo Jules Karangwa avuga ko batapfa kwemerera Esperance FC ko isubira muri shampiyona kuko nta gihamya ko ikibazo bagize cyakemutse.

Yagize ati “Ntabwo aka kanya ushobora kuvuga ngo uvuye mu irushanwa kubera amikoro make hanyuma ejo ngo amikoro yongeye yabonetse reka ngaruke, ni igiki kimbwira ko ejo utazongera kunyandikira ngo yabuze, gutyo gutyo!

Niyo mpamvu hafashwe umwanzuro wo gusubika umukino wa AS Muhanga na Esperance FC kuko ntabwo aribyo twe nka FERWAFA twifuza”.

Umuyobozi wa Esperance FC yemeza ko ubu bafite amikoro abemerera gukomeza shampiyona kandi bagakona nta kibazo. 

Tubibutse ko ikipe ya Esperance FC ariyo imaze guterwa mpaga nyinshi muri shampiyona y'uyu mwaka, zigera kuri 2 mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukinwa.



Esperance FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 3, yabonye ku munsi wa mbere wa shampiyona batsinda Impeesa FC ibitego 3-2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND