Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cécile Kayirebwa yatangaje ko indirimbo ye 'Ngarara' yakunzwe mu buryo bukomeye, ari igihangano yavomye ku mukecuru wari inshuti ye y'igihe kirekire, wayimwigishije kuva ubwo ayikoramo indirimbo yakomeje izina rye.
Yabitangaje
mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, ubwo yashyiraga akadomo
ku gitaramo cy'iserukiramuco “MTN Iwacu Muzika Festival” yahuriyemo n'abandi
bahanzi cyabere muri BK Arena.
Kayirebwa yaririmbye
ahuhira mu ngata abandi bahanzi bamubanjirije barimo Muyango Jean Marie, Cyusa
Ibrahim, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga, Itorero Inyamibwa n'Itorero Inganzo
Ngari.
Yaririmbye
indirimbo ze zakunzwe nka 'Umunezero', 'Inyange Muhorakeye' n'izindi. Ubwo yari
ageze ku ndirimbo ye 'Ngarara', uyu munyabigwi yavuze ko yayigishijwe n'umukecuru
'nkiri agakobwa kangana urwara' (yatebyaga mu kumvikanisha ko yari akiri muto).”
Yavuze ko
yagiye kumenya iyi ndirimbo nyuma y'igihe cyari gishize yinginga cyane uyu
mukecuru ngo ayimwigishe.
Kayirebwa
avuga ko icyo gihe yari umukozi ahitwa i Musha. Uyu mukecuru wayimwigishije
'yari nyina w'umukobwa w'umwe mu barimukazi nakoreshaga'.
Byamusabye
kureka akazi! Kayirebwa yavuze ko nyuma yo kumva uburyo iyi ndirimbo yaganje
muri we ariko atazi kuyiririmba neza, byamusabye kureka akazi mu gihe
cy'amasaha make asiga abandi ku kazi ajya kureba uriya mukecuru.
Akimara
guhura n'uriya mukecuru, yamubajije impamvu yamusanze mu rugo wenyine bari
kumwe, undi amusubiza ko 'naje kugirango undirimbire 'Ngarara' kandi
uyinyigishe'.
Uyu mukecuru
yabwiye Kayirebwa ko atakoroherwa no kuririmba ku manywa, kandi ko icyo gihe
yari yicaye imbere y'umuryango.
Nyuma
y'ibiganiro bagiranye, uyu mukecuru yinjiye mu nzu yicara ku ntebe ya
Kinyarwanda ubundi yegama ku nkingi yiyorosa 'agatambaro mu maso'.
Kayirebwa
avuga ko muri ako kanya uriya mukecuru yahise atangira kuririmba iyi ndirimbo no
kuyimusobanurira, kandi amusaba kuza gufata neza ibyo yamubwiye.
Yamusobanuriye
ko iyi ndirimbo ishingiye ku batware ba kera bagiraga ingo nyinshi, ahanini
biturutse ku kuba barayoboraga uturere twinshi, muri buri karere ugasanga
afitemo urugo n'umugore we. Ati "[Umutware] akabasura [asura abagore be]
akagira igihe cya buri wese agenda."
Kayirebwa
avuga ko iyi ndirimbo yitsa cyane kuri umwe mu bagore wakumbuye 'umutware' noneho
ajya mu nzira ayoboza aho umutware we ari.
Ati "…Noneho
rero umwe asize [Umugore wasizwe n'umutware] agenda ajya mu bandi, abandi mu
mazu ye mu ngo aramukumbura, aramukumbura cyane (abisubiramo) noneho akajya mu
nzira rero, ngo arashaka kuyoboza aho umutware we ari."
Kayirebwa amenyekanishije
ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe
uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.
Uyu mubyeyi
azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire,
Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n’izindi.
Yitabiriye ibitaramo birimo nk’iserukiramuco rya “Fespad” ya mbere i Kigali, “Robben Island Event” i Cap yo muri Afurika y’Epfo n’ibindi bitandukanye.
Kayirebwa yatangaje ko byamusabye kureka akazi ajya kureba umukecuru wamwigishije indirimbo ‘Ngarara’
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGARARA' YA KAYIREBWA
KANDA HANO UREBE UKO KAYIREBWA YITWAYE MURI MTN IWACU MUZIKA
TANGA IGITECYEREZO