RFL
Kigali

Menya "Zoophilia" indwara itera umuntu gukora imibonano mpuzabitsina n'inyamaswa

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/11/2023 19:59
2


Zoophilia ni indwara iterwa no kwangirika mu mitekerereze, igatera umuntu kwifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n'inyamaswa.



Imibonano mpuzabitsina, ubusanzwe iba hagati y'umugore n'umugabo cyangwa hagati y'umuntu n'undi. Nyamara uwafashwe n'iyi ndwara, areba igisimba runaka akifuza kuryamana nacyo.

MentalHelp Net itangaza ko iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bahatirijwe gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, bigatuma baba imbata yayo.

Kuyibakoresha bakayimenyera bagakurira muri ubwo buzima bwo kubabazwa, bibatera  gutakaza ubushobozi bwo kumenya igihe cyo gukora imibonano n'abo bayikorana.


Batangaza ko bene aba bantu baba babayeho batishimye. Mu bihugu bitandukanye hakunze kuvugwa amakuru yuko bamwe bagiye bafata amatungo ku ngufu.

Iyi ndwara iterwa n'ibintu bitandukanye bikunze kurogoya ubwana bw'umuntu,  agakurana imitekerereze mibi, nko gufatwa ku ngufu kugeza amenyereye ubwo buzima bw'imibonano mpuzabitsina.

Indi mpamvu yagaragajwe ivuga ko abantu bakunze kwikinisha bagera ku rwego rwo hejuru mu gukenera imibonano mpuzabitsina, ku buryo bakwisanga muri iyi mico yo gusambanya inyamaswa, bakumva abantu bagenzi babo batabahagije.


Aba bantu bakunze kwiheza kubera uburwayi bwa "Zoophilia" ntibakunze kujya mu rukundo n'abandi bantu bagenzi babo, kuko umubiri wabo bashobora kuwushimisha binyuze muri ubwo buryo budasobanutse bwavuzwe haruguru.

Bamwe barwaye iyi ndwara bakunze gukora imibonano mpuzabitsina n'amatungo arimo imbwa ndetse bagashimishwa nabyo ntibyitwe ishyano kuri bo.

Kuryamana n'imbwa bikunze kuvugwa mu bihugu by'Iburayi. Iyi ndwara kandi ishobora kwibasira abana basambanyijwe bakiri bato bafashwe ku ngufu ndetse banatotejwe.

Bamwe barware iyi ndwara ntibibona nk'abantu, ibyo bigatuma kwihuza n'inyamaswa byoroha kuri bo.

Ikintu kimeze nk'ihungabana kibazamo gituma batakaza ubumuntu, bakigereranya n'ibidafite agaciro, ku buryo umuntu abona inyamaswa cyangwa itungo akaribona nka mugenzi we, cyangwa inshuti ya hafi kandi azengurutswe n'abantu benshi. 

Iyi ndwara ivurwa n'inzobere mu guhangana n'indwara z'imitekerereze, bakamenya icyaba cyarayiteye hakifashishwa ubujyanama. Kuganiriza aba bantu berekwa urukundo, bituma imyumvire yabo ihinduka buhoro buhoro nubwo bifata igihe kitari gito.

Ikunze gufata abantu bagize ibibazo mu bwana bakangirika intekerezo 

Abana bafashwe ku ngufu bakiri bato bashobora kuyirwara bakuze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elie7 months ago
    Nukuri abobanu bakwiye gufashwa
  • FIRIME7 months ago
    FIRIME





Inyarwanda BACKGROUND