RFL
Kigali

Mpaga ziravuza ubuhuha mu cyiciro cya kabiri, FERWAFA irakora iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/11/2023 15:08
0


Ku munsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri, hamaze guterwa mpa zirindwi (7), imikino ibiri irasubikwa.



Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mpera z'icyumweru dusoje hakinwaga imikino y'umunsi wa kane. Ni shampiyona ikinwa mu matsinda abiri aho irya mbere ribamo amakipe 14, n'irya kabiri rikabamo amakipe 14.

Mu itsinda rya kabiri, ku munsi wa kabiri wa shampiyona habonetsemo mpaga 3 harimo iyatewe Esperance ndetse na Miroplast FC ku munsi wa 3, Esperance FC yarongeye iterwa mpaga.

Ku munsi wa 4 wa shampiyona, Ivoire yari yateye mpaga Esperance FC ku munsi wa 3, nayo yahise iterwa mpaga. Ku wa 6 Gicumbi FC yateye mpaga Nyagatare FC. Ubwo bivuze ko kuva shampiyona y'icyiciro cya kabiri yatangira mu itsinda hamaze kubonekamo Mpaga 5.

Mu itsinda A, hamaze kuboneka mo mpaga 2 harimo Mpaga Spring Hope Academy yateye Vision JN ku munsi wa 3 wa shampiyona, ndetse na mpaga Rutsiro FC yateye Aspor FC ku munsi wa kane wa shampiyona.

Jules Karangwa ushinzwe amategeko muri FERWAFA, aganira na InyaRwanda yavuze ko akenshi mpaga ziri guterwa n'impamvu zirimo kubura ibikoresha. Yagize ati "Twavuga ko muri Mpaga zihari, harimo amakipe atabasha kugera ku kibuga ku gihe, amakipe atabasha kuzana ibikoresho bisabwa ku kibuga nk'imbangukira gutabara. Yego biduteye impungenge kuko twe dutegura amarushanwa, tuba dushaka ko imikino yose iba ikarangira ariko kuri ubu biri kugorana."

Jules Karangwa yemeza ko FERWAFA igiye kurebera hamwe ikibazo cy'amakipe ari guhura na Mpaga kugira ngo bikemuke hakiri kare, kuko bikomeje uko shampiyona yakwangirika 

Jules Karangwa yakomeje avuga ko bari gushaka icyakorwa kirengera amakipe, kuko amategeko bafite icyihutirwa atari uguhita ashyirwa mu ngiro. "Hari amakipe ari gukina wenda afite n'amakipe mato yakinnye ugasanga ibikoresho cyangwa ibisabwa ngo umukino ube bibabanye bike. 

Abo rero turi gushaka uburyo twafasha byaba mu buvugizi cyangwa izindi nzira. Gusa ku rundi ruhande amakipe ari guterwa mpaga kubera kutagera ku kibuga, kuhagera atinze, abo bo ni ugukomeza kubahwitura bakarushaho kubahiriza igihe n'amabwiriza."

Bamwe mu bakurikiranira hafi shampiyona y'icyiciro cya kabiri, hari abavuga ko uyu mwaka amakipe yabaye menshi ugereranyije n'amakipe y'umwaka ushize ndetse bikaba byaratumye harimo amakipe adafite ubushobozi bwo kuzakina iyi shampiyona.

Jules Karangwa yasoje avuga ko mu buryo bwo kwirinda ko hari ikipe yavanwa mu irushanwa, ikipe izajya iterwa mpaga hagomba kurebwa niba iyo kipe ibyo yerekanye kugira ngo yemererwe gukina shampiyona, bishobora kuba bitarimo ibibeshyo.

Amategeko avuga ko ikipe itewe mpaga 3, ihita ikurwa muri shampiyona, ubwo bivuze ko ikipe ya Esperance FC yaba isigaje mpaga imwe.

Uku niko imikono y'umunsi wa 4 yagenze  

uku ni uko amakipe akurikiranye mu itsinda 

Uku niko amakipe akurikiranye mu itsinda rya kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND