RFL
Kigali

Itorero Intayoberana bakoze igitaramo cyubakiye ku mukino bise 'Akanigi Kanjye'-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2023 14:31
0


Itorero Intayoberana rizwi cyane mu mbyino gakondo, ryakoze igitaramo cyubakiye ku mukino bise “Akanigi Kanjye” ndetse banaboneraho gufata umwanya bibuka Alain Nzeyimana wahoze ari umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, uherutse kwitaba Imana.



Mu ijoro ryo ku wa 26 Ugushyingo 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, habereye igitaramo cyuje ubuhanga n'umwimerere cyateguwe n'Itorero Intayoberana rimaze kubaka izina mu mbyino gakondo.

Guhera i saa moya z'ijoro nibwo Itorero Intayoberana ryatangiye gususurutsa abantu bo mu ngeri zose bitabiriye igitaramo cyabo banakinnyemo umukino bise 'Akanigi Kanjye' ari nawo iki gitaro cyari cyubakiyeho.

Uyu mukino 'Akanigi Kanjye' ni umukino wuje ubuhanga n'ubutumwa wanditswe na Kayigemera Aline Sangwa washinze iri torero Intayoberana. Uyu mukino byumwihariko wagarukaga kuri Ngabonziza wakoze urugendo ajya gushakisha urunigi yataye, gusa amasaro yarwo yari yaratakaye hirya no hino mu gihugu.

Itorero Intayoberana rikaba ryagiye gushaka aho akanigi kari karatakaye. Amasaro y'aka kanigi ubwo yamaraga gutorwa mu bice bitandukanye, yashyikirizwaga umutware wa buri ntara, maze nabo bakayashyikiriza umwami uba uyashaka. Uko bazanaga isaro niko banitwazaga n'itorero ryabo rigaseruka mu mbyino z'iwabo.

Isaro rya mbere ryatowe mu ntara y'Amanjaruguru, irya kabiri ritorwa mu ntara y'Iburasirazuba, irya gatatu ryatowe mu ntara y'Amajyepfo, irya kane ryatowe mu ntara y'Iburengerazuba naho irya gatanu ryatowe mu mujyi wa Kigali.

Buri wese akaba yagabiye Ngabonziza agira ati: ''Iri niryo rwose mukwiye kugabirwa, Umurage Data yasize andaze ni akanigi kanjye''. Ngabonziza kandi amaze kugabirwa yanashyingiwe abagore babiri maze umukino wiswe 'Akanigi Kanjye' urangirira aho.

Uretse uyu mukino wakinnye muri iki gitaramo cy'Itorero Intayoberana, hagaragajwemo imbyino zitandukanye ziganjemo izo ku nkombo maze abitabiriye iki gitaramo baranyurwa ndetse bamwe batega amaboko bafatanya n'Intayoberana kubyina gakondo.

Hagati mu gitaramo kandi Itorero Intayoberana ryafashe umwanya hunamirwa nyakwigendera Alain Nzeyimana Cyitatire uherutse kwitaba Imana. Uyu niwe washinze itorero Inganzo Ngari ryabaye ubukombe mu Rwanda, rihindura ubuzima bwa benshi mu babyinnyi, ndetse ni nawe wari umuyobozi waryo. 

Alain Nzeyimana waraswe ubutwari, yanashimiwe kuba yarahinduye ubuzima bwa benshi byumwihariko ababyinnyi. Yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere imbyino gakondo.

Muri iki gitaramo kandi umuhanzikazi Mariya Yohana ari mu bacyitabiriye ndetse yanafashe umwanya akora mu ngazo aririmbira abitabiriye iki gitaramo. Abarimo Nyiramwiza na Elisha The Gift nabo basusurukije abantu batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.

Umuramyi akaba n'umunyamakuru Tracy Agasaro niwe wari uyoboye iki gitaramo cyanyuze benshi, mu gihe Aline na Nick binjiranye mu ndirimbo 'Ngwino' yazamuye amarangamutima ya benshi.

Itorero Intayobera rikoze iki gitaramo bitiriye umukino 'Akanigi Kanjye', mu gihe baherutse gutanga ibyishimo mu iserukiramuco Hill Festival baririmbyemo cyabereye muri Canal Olympia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Itorero Intayoberana ryakinnye umukino witwa 'Akanigi Kanjye'

Bituye Ngabonziza wakoze urugendo ashakisha urinigi yataye


Mu mukino 'Akanigi Kanjye' basohoye umugeni mu ngombyi


Abakobwa bo mu itorero Intayoberana babyinnye gakondo biratinda

Nick Dimpoz yakinnye mu mukino 'Akanigi Kanjye'

Umuhanzikazi Mariya Yohana yitabiriye iki gitaramo

Kayigemera Aline Sangwa wanditse umukino 'Akanigi Kanjye', uri mubashinze itorero Intayoberana

Tracy Gasaro wayoboye iki gitaramo, yanyujijemo acinya akadiho

Abasore bo mu itorero Intayoberana bari babukereye

Abana nabo berekanye ko kubyina gakondo babishoboye





Intore zahamirije zinyura benshi

Itorero Intayoberana ryakoze igitaramo cyubakiye ku mukino 'Akanigi Kanjye'

 

Umunyamuziki Nziza Francis yagaragaje ubuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda
















UKO INTAYOBERANA ZASERUTSE BYIZIHIYE BENSHI BABAKURIRA INGOFERO

">

ITORERO INTAYOBERANA RYATANZE IBYISHIMO MURI IKI GITARAMO CYA GAKONDO

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Akanigi kanjye' cy'Itorero Intayoberana

AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND