Umukinnyi ukiri muto wa Manchester United, Garnacho watsinze igitego cyiza cyane nk'icyo Wayne Rooney yigeze gutsinda ariko we akigereranya n'ikigirwamana cye Cristiano Ronaldo yavuze ko atigeze yizera ko ariwe wabikoze.
Ku munsi w'ejo ku Cyumweru nibwo ikipe ya Manchester United yatsindaga Everton ibitego 3-0 muri shampiyona y'u Bwongereza.
Muri ibi bitego, igitego cya mbere cyatsinzwe na Garnacho mu buryo budasanzwe ku mupira wari uzamuwe na Dalot maze we ajya mu kirere arihindukiza ubundi ubundi arekura ishoti riragenda rijya mu nshundura.
Nyuma y'uko uyu mukinnyi atsinzi iki gitego kizwi nka 'Air Ball back pedal bicycle kick',benshi nta nubwo bari gutinya kuvuga ko ari icy'uyu mwaka w'imikino mu gihugu cy'u Bwongereza.
Nubwo Garnacho yagitzinze ariko na Wayne Rooney yari yarigeze gutsinda ikimeze nkacyo muri 2011 ubwo Manchester United yaririmo irakina na Manchester City.
Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'umukino, Garnacho yavuze ko atakwizera ko kiriya gitego ariwe wagitsinze ndetse ko yumva yishimye cyane.
Yagize ati "Ntabeshye sinshobora kwizera ko ari njye watsinze kiriya gitego . Nabikoze gusa sinabonye uko nagitsinze, ahubwo numvise amajwi y'abafana basakuza mpita mvuga nti 'Mana yanjye'.
Kuri njye, birumvikana ko ari kimwe mu bitego byiza naba narigeze gutsinda. Ndishimye cyane".
Garnacho usanzwe ufana Cristiano Ronaldo akimara kugitsinda yakishimiye mu buryo nk'ubwe nawe ajya yishimiramo ibitego ndetse yewe nyuma y'umukino yafashe ifoto y'uburyo yagitsinzemo ayihuza n'iyo Cristiano Ronaldo yigeze gutsinda ikimeze nkacyo ubwo Real Madrid yakinaga na Juventus ubundi ayishyira ku mbugankoranyambaga ze.
Garnacho wafashe ifoto ye atsinda iki gitego akayihuza n'iya Cristiano Ronaldo atsinda ikijya kumera nkacyo
Garnacho wavuze ko atizeye ko ariwe watsinze iki gitego yakishimiye nka Cristiano Ronaldo
Wayne Rooney nawe wari waratsinze igitego kimeze nk'icyo Garnacho yatsinze ku munsi w'ejo
TANGA IGITECYEREZO