RFL
Kigali

Hakim Sahabo yitwaye neza! Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/11/2023 8:38
0


Amakipe yo hanze y'u Rwanda akinamo abakinnyi b'Abanyarwanda yitwaraga neza mu cyumweru gishize ndetse hari naho babigizemo uruhare nko kwa Hakim Sahabo.



Duhereye muri Kenya , ikipe ya Gormahia FC ikinamo abakinnyi 2 b'Abanyarwanda,ku munsi w'ejo ku Cyumweru yatsindaga ikipe ya Muhoroni Youth F.C ibitego 2-0 muri shampiyona. Muri uyu mukino Sibomana Patrick yabanje mu kibuga ndetse akina n'iminota 90 yose ariko Emery Bayisenge we ntabwo yigeze akina.

Kuri ubu Gormahia FC iri kumwanya wa 2 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa ku Cyumweru ikina na F.C. Kariobangi Sharks.  

Muri Kenya kuwa Gatanu Meddie Kagere yafashaga ikipe yame ya Singida Fountains Gate gutsinda Dodoma Doji ibitego 2-1,uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga.

Ku rutonde rwa shampiyona, Singida Fountains Gate iri kumwanya wa 5 ariko n'uyu munsi ku wa Mbere ifite undi mukino na Coastal Union.

Ku wa Gatandatu mu gihugu cya Algeria mu ikipe ya USM Klenchela ikinamo Manishimwe Djabel yanganyaga n'ikipe yitwa Ben Aknoun 0-0. Uyu mukino ntabwo uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga gusa yinjiyemo asimbuye.

USM Klenchela iri kumwanya wa 9 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na FC Constantine. 

Kuri Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad, ku wa Gatandatu ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yatsindaga Mynai igitego 1-0. 

Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga ariko aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma,kugeza ubu FC Kryvbas Kryvyi Rih niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikazagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu bakina na Oleksandriya.

Ku munsi w'ejo ku cyumweru,Hakim Sahabo yafashaga ikipe ye ya SL16 Football Campus yo mu Cyiciro cya kabiri mu Bubiligi gutsinda Lierse.k ibitego 4-1. Muri uyu mukino yabanje mu kibuga ndetse anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego,iyi kipe ya SL16 Football Campus iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Zulte Waregem.

Umukinnyi utagaragaye mu kibuga ikipe ye irimo irakina ni Ntwari Fiacre aho yari yicaye ku ntebe y'abasimbura ikipe ye ya TS Galaxy muri Afurika y'Epfo itsinda Polokwane FC ibitego 3-0 ku munsi wejo.

Abakinnyi nka Byiringiro Lague ndetse na Mukunzi Yannick nyuma yo gufasha ikipe yabo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri muri Sweden bari mu kirihuko, Rafael York ukina muri Gefle IF yo isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden nabo bari mu kirihuko ndetse na Mutsinzi Ange nyuma y'uko ikipe ye ya FK Jerv imanutse mu cyiciro cya 2 muri Norway nabo bari mu kirihuko.

Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri muri Libya ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry nibwo iri bukine na Al Ittihad. Kuri ubu iyi kipe iri kumwanya wa 2 mu itsinda B irimo muri shampiyona kubera ko muri Libya ho bakinira mu matsinda. 

Undi mukino nawo uzaba ejo ni uwo AS Far Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Manguende ikaba iri no kumwanya wa 2 muri shampiyona izaba ikina na Waydad AC yo iri kumwanya wa 3 muri shampiyona.


Ikipe ya Bizimana Djihad kuwa Gatandatu yabonaga intsinzi y'igitego 1-0


Hakim Sahabo waraye afashije ikipe ye ya SL16 Football Campus kubona intsinzi 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND