Abahanzi bagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa na Muyango Jean Marie batanze ibyishimo bisendereye kandi by’urwibutso mu gitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika Festival ‘Gakondo’’, ibihumbi by’abantu bataha babirahira.
Ni nyuma
y’imyaka ibiri yari ishize iri serukiramuco ritaba imbona nkubone ahanini
bitewe n’impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi kigahitana ibihumbi
by’abantu.
Iri
serukiramuco ryahise ritangirana n’ibitaramo bine byageze mu Ntara y’Amajyepfo
mu Karere ka Huye, mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu
Burengerazuba mu Karere ka Rubavu no mu Burasirazuba mu Karere ka Ngoma.
Ibi bitaramo
byaririmbyemo abahanzi umunani barangajwe imbere na Bruce Melodie, Riderman,
Chris Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco, ariko igitaramo
cyasoje iri serukiramuco cyaririmbyemo aba gakondo gusa!
Ni ku nshuro
ya Gatatu iri serukiramuco ryari ribaye, kandi ni ubwa mbere ryitiriwe Sosiyete
y’Itumanaho ya MTN, ni nyuma yo kwemeranya na East African Promoters (EAP)
gukorana mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ryapfundikiwe
n’igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 26 Ugushyingo 2023.
Cyamamajwe
cyane kuva mu byumweru bibiri bishize, abahanzi ba gakondo bahabwa umwanya wo
kwigaragaza, kuko cyaririmbyemo abahanzi bubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda, Cecile
Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Ruti Joel, Sophia Nzayisenga ndetse na Cyusa
Ibrahim.
Umuyobozi
Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses aherutse kubwira InyaRwanda
ko gutera inkunga ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kurushaho kwegera
abakiriya babo, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana mu gihe cy’imyaka itanu
iri imbere.
Yanavuze ko
ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by’Abanyarwanda, kandi nabo
bibafasha kwizihiza byihariye isabukuru y’imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.
Yavuze ati
“Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z’imyaka itanu iri imbere, rero
ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye ku byo twabonye navuga ko
dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye
n’uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.”
Akomeza ati
“Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y’ibitaramo, ubwitabire, …abantu
bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa
nk’ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…”
Cecile Kayirebwa w’imyaka 77 niwe
wari umuhanzi Mukuru muri iki gitaramo
Nawe
yabyumvikanishije aririmba ibihangano bye byamamaye. Aherekejwe ku rubyiniro na
Ange na Pamella, uyu mubyeyi yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo,
akanyuzamo akabara inkuru ya zimwe mu ndirimbo ze.
Mu gihe cy’iminota
irenga 30’ yamaze ku rubyiniro yaririmbye yicaye ku ntebe cyo kimwe n’abaririmbyi
bamufashije muri iki gitaramo. Yaririmbye bigera aho umwe mu bana bato abyina Kinyarwanda
bituma amuterura, bararirimbana.
Uyu mubyeyi
yaririmbye indirimbo ye ‘Umunezero’ yamuhaye izina rikomeye mu muziki,
arakundwa karahava kugeza n’ubu. Iri mu ndirimbo zafunguraga Radio Rwanda mu
myaka yo hambere.
Yahagurukije
ibihumbi by’abantu ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Inyange Muhorakeye’ yahimbye mu
rwego rwo kuzirikana Umwamikazi Rosalie Gicanda’, icyeza imico n’imyifatire ye
idasanzwe y’urwibutso yamuranze akiriho.
Kayirebwa
kandi yitaye cyane ku ndirimbo ye yise ‘Ndare’. Muri Gicurasi 2020, yavuze ko
buri ndirimbo yasohoye afitanye n'ayo amateka yihariye. Icyo gihe yavuze
indirimbo ze eshanu akunda zirimo nka 'Inyange Muhorakeye', "Marebe'
n'izindi.
Muri iki
gitaramo kandi, Kayirebwa yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Ngarara’. Mbere y’uko
ayiririmba, yavuze uko yayimenye binyuze ku mukecuru wayimwigishije. Yavuze ko
byamusabye kujya mu rugo rw’uyu mubyeyi, baraganira kugeza ayimwigishije.
Muri iki
gitaramo, Kayirebwa yacurangiwe n’itsinda ry’abasore rya Symphony Band bize
umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Niwe bacurangiye gusa!
Kayirebwa, ni
umuhanzi waririmbye urukundo rw'umwana n'Igihugu, ashimirwa ubuhanga bwe mu
nganzo yizihije benshi cyane cyane ku rugamba rwo kubohora Igihugu kugeza
n'ubu. Indirimbo ze zaracengeye kuva mu myaka irenga 40 ari mu muziki. Yavuye
ku rubyiniro ahagana saa sita z’ijoro, ashima uko yakiriwe.
Yamenyekanishije
ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe
uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.
Uyu mubyeyi
azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire,
Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Cyusa, Ndare, Umunezero n’izindi.
Yitabiriye
ibitaramo birimo nk’iserukiramuco rya “Fespad” ya mbere i Kigali, “Robben
Island Event” I Cap yo muri Afurika y’Epfo n’ibindi bitandukanye.
Muyango yaririmbye yitegura kumurika
album ye yise ‘Imbanzamumyambi’
Umuhanzi
usanzwe ari umutoza w’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ yagaragaje ko
agishikamye ku nganzo yemeye. Uyu mubyeyi yageze ku rubyiruko yakiranwa n’amashyi
n’akaruru k’ibyishimo, nyuma y’igihe abantu banyotewe no kubataramira.
Yaririmbye
anyuzamo akaganiriza abitabiriye igitaramo, ndetse hari abagiye basaba zimwe mu
ndirimbo yabaririmbira, ariko akababwira ko hari izo yateguye kandi nziza.
Muyango
yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Musaniwabo’ iri mu zakunzwe, abantu bacinya
akadiho biratinda, kugeza ubwo atanze rugari abantu bafatanya nawe.
Yageze ku
ndirimbo ‘Sabizeze’ ibintu birahinduka, n’iyonka barahaguruka. Uyu muhanzi
wagwije ibigwi avuga ko ‘Sabizeze’ atari indirimbo ahubwo ni umugani yaciriwe
na Nyina akiri muto, aho akuriye atangiriye ubuhanzi abiganiriza Itorero
Muyango n'Imitari yabarizwagamo, bahimbamo indirimbo kuva ubwo.
Yigeze
kuvuga ko yagowe no kwandika amagambo agize iyi ndirimbo, ariko ko kuva
yasohoka yatewe ishema n’uburyo abantu bayikunze.
Muri iki
gitaramo, yumvikanishaga ko bidatinze azakora igitaramo cye bwite azamurikiramo
Album ye yitiriye ikivugo cye ‘Imbazamumyambi’.
Abantu
bamukuriye ingofero ubwo yaririmbaga indirimbo "Karame nanone"'
yahimbiye Perezida Kagame.
Muyango
yigeze kubwira InyaRwanda, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma
yo kureba urugendo rw'u Rwanda, uko Perezida n'ingabo zari iza RPA zahagaritse
Jenoside, Abanyarwanda bakava mu buhunzi bakongera gutaha mu Rwanda.
Yavuze ko
'iyi ndirimbo ntisanzwe mu buzima bwanjye". Muri iyi ndirimbo hari aho
agira ati "...Iyo tubona amahoro aganje mu Rwanda, ibyo byatuma twese
tumwirahira."
Muyango ni
umwe mu bahanzi b’abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite
ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira
ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.
Mu mabyiruka
ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda
igihe kinini cy’ubuto bwe.
Muyango
yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho
inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.
Muyango ni
Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba
Inyanza mu Rukari.
Mu 1989
babonye igihembo cyitwa “Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France
Internationale” kubera indirimbo “Nzavuga yaje".
Mu nshuti
z’u Rwanda Muyango yatoje itorero yise ‘Ibirezi’ ryari rigizwe n’abakobwa
b’Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye
mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse).
Amatorero yatunguranye!
Byari
ibyishimo bihambaye ku bitabiriye iki gitaramo ubwo bataramirwaga mu buryo
butunguranye n’Itorero Inganzo Ngari ndetse n’Itorero Inyamibwa.
Ntibari ku
rupapuro rwamamaza iki gitaramo, ariko abantu banogewe n’imbyino z’abakobwa n’umudiho
w’intore.
Inganzo
Ngari binjiriye mu ikondera, intore n’ikondera ry’icyizere ryabyinwe n’abakobwa,
abantu barizihirwa mu buryo bukomeye.
Bakomereje
mu ndirimbo ‘Ngwino Mama’ yaririmbye n’Ingeri, bakomereza kuri ‘Kenyera
ukerereze abagenzi’, ‘Twifitiye igitego’, ‘Imparata’ yamenyekanye cyane kuri
Orchestre Impala, bava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.
Itorero
Inyamibwa ryaserutse muri iki gitaramo ryizihiza imyaka 25 ishize y'urugendo
rurerure rimaze rikora ibikorwa byubatse ibigwi kugeza ubu. Rifite
abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.
Batanze
ibyishimo nyuma y’iminsi ibiri yari ishize bataramiye abakunzi b’abo mu
gitaramo ‘Kigali Kulture Connect’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023.
Aya matorero yatanze ibyishimo, nyuma y’Itorero Ibihame by’Imana
Ibihame by’Imana
bataramye muri iki gitaramo banatumira abakitabiriye igitaramo bafite muri
Mutarama 2024 bise ‘Mutarama Turatarama?’
Binjiriye mu
mutagara w’ingoma, hakurikira kuranga ikonde nyuma yo kuriranga bararyikiriza
rihamagara intore mu ngamba. Intore zirasakara gitore nyuma y’ibyo hakurikira imihamirizo
Imihamirizo
habanje indangamyambi yazamuwe n’Impakanizi wahise anaririmba inkuru y’Abahungu,
maze hakurikira umuhamirizo witwa ingorabazi wazamuwe na Gatore umukondo.
Bakurikije
umuhamirizo bita urukatsa wazamuwe na Murayire hasoza ikirushya. Intore zagiye mu myiyereko kandi zerekana uko
zatsinze umwanzi mu misohoko, ibitego n’imigara myinshi.
Ibihame by’Imana
ni itorero ryatangiye mu mwaka wa 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na
Igihangange Emery Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier.
Rigamije
kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco,
bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.
Cyusa Ibrahim yacyeje Perezida Kagame
Cyusa
yinjiriye mu ndirimbo ye yise ‘Migabo’ yahimbiye Perezida Paul Kagame mu rwego
rwo kumushimira intera agejejeho u Rwanda.
Cyusa
yasobanuye ko yahimbiye iyi ndirimbo nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubuyobozi bwa
Perezida Kagame.
Asoje
kuririmba iyi ndirimbo, Cyusa yumvikanishije ko Perezida Kagame amaze kugeza
byinshi ku banyarwanda, bitangarirwa n’amahanga.
Ati “Muraho!
Mbega byiza; iyi ndirimbo ndirimbye ni indirimbo nahimbiye Nyakubahwa Perezida
Paul Kagame, ni indirimbo namuhimbiye mutura ibyiza byose yadukoreye, amaze
kutuyobora imyaka itandatu, murebe inzu twicayemo (BK Arena) twayirebaga mu mafilime ariko
ubu nibura tuyicayemo nk'abagabo. Namuhimbye 'migambi y'abagabo'. Mumukomere
amashyi menshi."
Nyuma y’iyi
ndirimbo, uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo yise ‘Imena gitero’ n’ayo yatuye
Perezida Kagame, akomereza mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’, ‘Imparamba’ n’izindi
zatumye ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.
Cyusa si
izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni yarijije mu bukwe biturutse ku
bihozo yabaririmbiye. Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu Kinyarwanda akaba
umuhanzi watwawe n’injyana Gakondo.
Yabonye
izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi
“Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.
Avuka mu
muryango w’abanyamuziki barimo Mighty Popo, Umuyobozi w’ishuri rya muzika rya
Nyundo; Tante Fanny [Umufasha wa Rudatsimburwa Albert Umuyobozi wa Contact
FM/TV] waririmbye indirimbo ‘Ibyiza by’u Rwanda’ yakunze gucurangwa kuri
Televiziyo Rwanda.
Cyusa yatangiye kubyina mu matorero afite imyaka itanu y’amavuko. Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga.
Cyusa yanaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo 'Marebe', 'Imparamba' n'izindi
Cyusa Ibrahim yaririmbye indirimbo 'Migabo' yahimbiye Perezida Kagame
Itorero Ibihame by'Imana ryagaragaje ko ryiteguye gutanga ibyishimo muri Mutarama 2024
Basile Uwimana wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival
Ruti Joel yaririmbye ateguza igitaramo cyo kumurika album ye
‘Musomandera’
Ni umwe mu bahanzi
bakiri bato biziritse kuri gakondo y’Abanyarwanda, kandi muri iki gihe ari mu
bakora umuziki wa gakondo bagezweho.
Yaririmbye
muri iki gitaramo anyuzamo akavuna umugara, abantu bagafatanya nawe kuririmba
nyinshi mu ndirimbo yari yahisemo kuririmba.
Uyu muhanzi
yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye yise ‘Musomandera’ zirimo nka ‘Cunda’,
‘Amaliza’ n’izindi.
Yavuze ko ku
itariki nk’iyi [Tariki 26 Ukuboza 2023] azakorera igitaramo mu Intare
Conference Arena cyo kumurika iyi album ye yihariye.
Ruti
yanaririmbye indirimbo ye yakomeje izina rye yise ‘Igikobwa’, ubundi asaba
inkumi zari muri iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba. Yacurangiwe na Producer
Element, bava ku rubyiniro bashimira uko bakiriwe.
Ruti Joel ni
umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Masamba Intore na Jules Sentore
bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo
Group na Ibihame Cultural Troupe anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu
musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King
Bayo. Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi
batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Urugendo
rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze
azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Sophia Nzayisenga yahaye umwama umusizi Murekatete
Umukirigitananga
Sophia Nzayisenga niwe wafunguye ku mugaragaro iki gitaramo ahagana saa moya z’ijoro.
Yinjiriye mu mujya w’inanga acuranga indirimbo ye yakunzwe yise ‘Nyangenzi’,
ayisoza abantu batangiye kwisanga mu gitaramo.
Uyu mubyeyi
asanzwe afatanya n’itsinda rya Shauku Band mu bitaramo bitandukanye, ariko kuri
iyi nshuro yifashishije.
Sophia ni
umukobwa Kirusu Thomas, umucuranzi w’inanga wamamaye mu myaka 40 ishize. Ubwo
yacurangaga muri iki gitaramo yaragaje ko ‘inganzo ifite isoko’.
Mbere yo
kuva ku rubyiniro, Sophia yahaye umwanya umusizi Murekatete bakoranye igisigo ‘Urweze’
maze uyu mukobwa agaragaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi be.
Iki ni kimwe
mu bitaramo binini, Murekatete agaragayemo nyuma y’igihe gito yinjiye mu
ruhando rw’abasizi.
Murekatete vuga
ko yatangiye ubusizi akiri umwana inganzo yabwo igakomeza gukura, kugeza aho
yakuze agafata umwanzuro wo kubukora by’umwuga.
Yigeze
kubwira InyaRwanda ati “Natangiye ubusizi kuva mu buto. Mu mashuri abanza nari
nk'umwana muto wiga gutera intambwe, ubwo nibwo nandikaga inkuru zishingiye ku
bitekerezo zirimo inkuru ngufi ndetse n'ikinamico. Ngeze mu yisumbuye nari
indirirarugamba y'ibitekerezo bishimwa, nibwo natangiye gukora imivugo yo
kwizihiza ibirori bitandukanye.’’
Avuga ko intego afite ari ugukora ubusizi, atanga ubutumwa bugamije kwigisha. Ati “Intego yanjye mu gukora ubusizi ni ugutanga ubutumwa bugamije kwigisha, guhanura abaturarwanda ndetse no gushishikariza abari n'abategarugori kwitinyuka binyuze mu mpano zabo ariko bishinze umuzi ku muco n'indangagaciro by'abanyarwanda.’’
Ruti Joel yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye 'Musomandera'
Ruti Joel yaririmbye muri iki gitaramo yizihiwe, asaba abantu kuzitabira igitaramo cye kizaba tariki 26 Ukuboza 2023
Umwe mu bana yasanganiye ku rubyiniro Cecile Kayirebwa
Kayirebwa yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye
Muyango yavuze ko tariki 23 Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kumurika album ye
Itorero Inganzo Ngari ryunamiye Nzeyimana Alain witabye Imana wahoze ari Umuyobozi wabo
Itorero Inyamibwa ryatunguranye muri iki gitaramo ryigaragaza mu mbyino zinyuranye
KANDA HANO UREBE UBWO KAYIREBWA YARIRIMBAGA INDIRIMBO ZE NYINSHI ZAKUNZWE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cy'iserukiramuco 'MTN Iwacu Muzika Festival'
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO