Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), cyatangaje ko abanyeshuri bazitabira irushanwa rya First Lego League Championship Rwanda rizitabirwa n'abanyeshuri 1000 bazaba bahagarariye amashuri 100.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amarushanwa ya First Lego League Championship Rwanda, hatangajwe ko ibigo by'amashuri bizitabira iryo rushanwa byiyongereye ndetse abanyeshuri bazaryitabira bakaba barenga 1000.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro First Lego League Championship Rwanda 2024, wabereye mu kigo cy'amashuri cya Lycee de Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard.
Mu gutangiza ku mugaragaro First Lego League Championship 2024 , abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri bya New Generation Academy School ryo mu karere Gasabo, College Christ Roi ryo mu karere ka Nyanza, College Saint Andre ryo muri Nyarugenge na Maranyundo Girls School ryo mu karere Bugesera, bamuritse imishinga ishingiye kuri siyansi, ikorabuhanga ndetse n'imibare yakozwe hifashishijwe robot mu rwego rwo gushaka ibisubizo ku bibazo bihari .
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi, REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko First Lego League Championship ari irushanwa rizatangirira mu mashuri rikabera ku rwego rw'Intara no ku rwego rw'Igihugu rikazasozwa muri Werurwe 2024. Yanavuze ko abitwara neza banasohokera u Rwanda ku rwego Mpuzamahanga.
Dr Mbarushimana Nelson, yagarutse Kuri First Lego League Championship avuga ko iryo rushanwa rizabera mu turere dutandukanye ku rwego rw'Intara ndetse risorezwe mu mujyi wa Kigali Ku rwego rw'Igihugu mu mwaka utaha.
Yagize ati: "Iri rushanwa rizitabirwa n'amashuri 100 ndetse ryitabirwe n'abanyeshuri barenga 1000, mu Ntara y'Iburengerazuba rizabera mu turere twa Nyamasheke na Rubavu, mu Majyaruguru rizabera mu karere ka Musanze;
Mu Burasirazuba ni mu karere ka Kayonza, mu Majyepfo rizabera mu karere ka Huye no mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo. Ku rwego rw'Igihugu muri Werurwe ni bwo irushanwa rya First Lego League Championship rizasorezwa mu mujyi wa Kigali."
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma yo gutangiza First Lego League Championship, yagarutse ku kamaro n'ibyo bazungukira muri iryo rushanwa anavuga ko abanyeshuri bazatsinda bazoherezwa guhatana ku rwego rw'Isi.
Yagize ati: "Iri ni irushanwa nk'uko haba shampiyona mu mupira no mu yindi mikino, nk'uko abantu bakina umupira, bifasha abana gukorera hamwe mu makipe bikabafasha no gukora ikorabuhanga niyo mpamvu dukomeza gushyira imbaraga mu marushamwa nk'aya tugamije guha amahirwe abanyeshuri kugira ngo bashobore gutinyuka ibintu bya siyansi n'ikorabuhanga."
Minisitiri Twagirayezu yakomeje avuga ko abazatsinda bafite amahirwe yo kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga ya First Lego League Competition. Yagize ati: "Muri iri rushanwa icya mbere ni uguha amahirwe abana kugira ngo bakore ibyo bashoboye, abatsinze kurusha abandi tubashakira amahirwe yisumbuye kurushaho.
Nk'umwaka ushize hari abagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Morocco. Kujya mu marushamwa nk'aya bituma bahura n'abandi bakareba uko bakora. Ikindi abenshi nyuma y'irushanwa bamwe muri bo babona amashuri meza muri kaminuza n'ahandi."
First Lego League Championship Rwanda, yateguwe na REB ku bufatanye n'abafatabikorwa barimo Coderna, Stem Inspires na GIZ Rwanda.
First Lego League Championship, ryabaye mu mwaka wa 2023, ishuri rya Maranyundo Girls School niryo ryaje ku isonga mu gihe College Christ Roi ryo mu karere ka Nyanza ryari ryabaye irya Gatatu ryitabiriye irushanwa Mpuzamahanga ryabereye mu Gihugu cya Morocco ndetse abanyeshuri bakura igihembo mu mujyi wa Marrakesh.
Ubusanzwe iryo rushanwa rya First Lego League Championship ryitabirwa n'abana batarengeje imyaka 16 ndetse bakorera mu matsinda agizwe n'abana bari hagati ya 2 na 10.
REBA ANDI MAFOTO YARANZE UMUHANGO YO GUTANGIZWA IRI RUSHANWA
Abayobozi banyuranye bitabiriye itangizwa ry'iri rushnwa rizitabirwa n'amashuri 100
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO