Binyuze muri Bralirwa, ikinyobwa cya Heineken cyizihije imyaka 150 kimaze cyengwa, ndetse gitsura umubano mu batuye Isi.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, nibwo uruganda rwenga
ibinyobwa bisindisha n'ibidasindisha, rwijihije isabukuru y'imyaka 150 Heineken
imaze yengewa.
Ni umuhango wabereye Atelier du Vin hafi ya Rwanda x, utangira ku isaha ya 08:00 PM nubwo byari biteganyijwe ko itangira saa 05:00 PM ariko imvura ikaza gutinza abantu kuhagera.
Heineken ni imwe mu nzoga zikunzwe ku Isi, ndetse ikaba
imwe mu nzoga zengwa n'uruganda rwa Bralirwa. Heineken yatangiye kwengwa mu
1873, aho yatangiye ikorerwa mu Buholandi, yengwa na Gerard Adrianna.
Urugendo
rwayo rwatangiye mu buryo bworoshye, biza kurangira ibaye imwe mu nzoga nziza
zikunzwe ku Isi.
Uruganda
rwa Bralirwa rugeza iyi nzoga ku banyarwanda, rwatangiye gukora mu 1957. Mu
1971, uru ruganda rwatangiye gucuruza Heineken ruyivanye yanze, gusa nyuma
ejobundi mu 2018, Heineken itangira kwengerwa mu Rwanda.
Kubera
urukundo abantu bagaragaje iki kinyobwa, byatumye Bralirwa mu 2022 ishyira
hanze Heineken idasindisha mu buryo bwo korohereza abantu, harimo kuba batwara
ibinyabiziga nta kibazo.
Muri
uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 150 ya Heineken wari witabiriwe
n'abayobozi batandikanye barimo umuyobozi wa Bralirwa, Etienne Saada ndetse
n'abandi banyacyubahiro.
Etienne Saada umuyobozi wa Bralirwa, yashimiye abakunzi ba Heineken ndetse avuga ko bazakomeza gukira buri kimwe mu gushimisha abakiriya babo
Abashyitsi batangiye kwinjira ahagana Saa 18:00 PM
Itsinda rya Kigali Protocol niryo ryakiraga abatumirwa ndetse rikanabayobora
Abakunzi ba Heineken bari bishimiye imyaka 150 imaze yengwa
Itsinda rya Symphony Band ryasusurukije abari bitabiriye ibi birori
Ku isaha ya 22:10 PM, hakaswe umugati w'isabukuru
Umuhanzi Michael Makembe yasusurikije abatumirwa bari bitabiriye isabukuru
DJ Alisha umenyerewe mu gihugu cya Uganda, nawe ari mu basusurukije abatumirwa
DJ Marnaud uri mu bakunzwe mu Rwanda ni umwe mu basusurukije abatumirwa, ndetse akaba ari mu bashoje ibirori
TANGA IGITECYEREZO