RFL
Kigali

Gasogi United yahagaritse Musanze FC naho Kiyovu Sports ikura inota i Nyagatare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/11/2023 18:32
0


Ikipe ya Gasogi United yagabanyije umuvuduko wa Musanze FC naho Kiyovu Sports byangira mu karere ka Nyagatare.



Kuri iki cyumweru saa Cyenda nibwo imikino yo ku munsi wa 11 wa shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga.

Duhereye kuri Kigali PelĂ© Stadium ikipe ya Gasogi United itari imerewe neza yari yakiriye Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Uyu mukino warangiye Gasogi United ibyitwayemo neza ibona itsinzi y'ibitego 2-0 byatsinzwe na Yao Henock ku munota wa 61 ndetse na Max Well Ravel Djoumekou kuwa 71. 

Nubwo ikipe ya Musanze FC yatsinzwe ariko ntibyayikuye ku mwanya wa mbere kuko n'ubu niyo ikiyoboye urutonde aho irusha APR FC inota 1.

Kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye ho ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Muhazi United ariko amakipe yombi habuze itsinda umukino urangira ari 0-0.

Undi mukino wakinwaga ni uwo Sunrise FC yari yakiriyemo Kiyovu Sports kuri sitade ya Nyagatare ahazwi nka Gorogota nawo ukaba warangiye ari 0-0. 

Ubundi uyu mukino wagombaga kuba warabaye ku munsi w'ejo ariko kubera imvura nyinshi yari yaguye kuri sitade bituma usubikwa ugeze ku munota wa 7 wimurirwa uyu munsi.


Amakipe 6 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona kugeza ubu 



Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga 



Umutoza w'ungirije wa Musanze FC,Mugiraneza Jean Baptiste'Migi' atumva uburyo batsinzwemo na Gasogi United 












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND