RFL
Kigali

The Ben yateye Habibi abafana banga kumurekura, Masamba abakumbuza u Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/11/2023 11:11
1


The Ben yataramiye abarenga 2000 bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Amerika y’Amajyaruguru bahuriye muri Ottawa aho baganirijwe ku ngingo zitandukanye. Masamba yaririmbye izirimo Hobe Hobe Ab'iwacu Muraho akumbuza aba-diaspora ku ivuko.



Ni igitaramo cyakurikiye ibiganiro byatanzwe ku ngingo zitandukanye zirimo gukunda igihugu, kwereka aba-diaspora amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside , gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kongera kurebera hamwe bishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu nzego zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu.


The Ben werekeje muri Canada ku itariki 20 Ugushyingo 2023 kugirango abone umwanya uhagije wo gukorana n’itsinda ryitwa abasangirankweto ryamufashije ku rubyiniro yaraye ataramiye abarenga 2000 abasiga batanyuzwe kuko wabona badashaka kumurekura.


 The Ben yaririmbye indirimbo ze zabaye ikimenyabose ku bakunda umuziki nyarwanda zirimo ‘I am in Love’ imyaka 11 isohotse. Iyi ndirimbo yayiteye abari muri sale barahaguruka baririmbana ijambo ku rindi. Bamwe bageragezaga gufata amashusho muri telefone zabo bazasigarana nk’urwibutso. Yageze kuri ‘Habibi’ yasohotse mu myaka 6 ishize asuhuza abafana mu ntoki bamwe bakanga kumurekura. Ni nayo ndirimbo yasorejeho abasezeye baramwegera agenda abaramutsa badashaka ko batandukana.


REBA UKO MASAMBA, KENNY SOL NA THE BEN BATARAMIYE ABARENGA 2000 MURI CANADA

">

Ni mu gihe Masamba Intore yaririmbye indirimbo zikumbuza Aba-diaspora u Rwanda. Yateye indirimbo ye yitwa Hobe Hobe Ab’iwacu Muraho asanga bayizi kumurusha. Ni indirimbo yumvikanisha ko abanyarwanda bakwiriye gukunda iwabo.


 Ati:”Umuntu udakunda iwabo ubundi akunda iki? iyo wicaye iwacu mu Rwanda ni nko kwibera mu ijuru…”. Ubwo yateraga iyi ndirimbo abari muri sale bateze amaboko barayibyina ari nako bafata amashusho y’urwibutso bazasigarana.


Masamba Intore yaherukaga muri Canada ku itariki 08 Nzeri 2023 ubwo yahuraga n'abayobozi ba Diaspora nyarwanda iba muri  iki  gihugu


Abarenga 2000 bari bishimiye The Ben


Yateye Habibi abibutsa ibihe by'urukundo


The Ben yaririmbye 'I am in Love' imaze imyaka 11 isohotse abari muri sale barahaguruka


The Ben yaririmbye abafana bacana amatoroshi ya telefoni zabo


The Ben agomba kugaruka ku itariki 28 Ugushyingo agakomeza imyiteguro y'ubukwe butegerejwe ku matariki 15-23 Ukuboza 2023.

AMAFOTO: KAMANA ELLY, CANADA

VIDEO :EMMALITO&KAMANA ELLY CANADA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • leatitiakayitesi39@gmail.com5 months ago
    👑 Tiger B 🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥





Inyarwanda BACKGROUND