RFL
Kigali

Miss Erica yashyinguwe mu cyubahiro - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/11/2023 10:48
0


Umuhanzikazi Miss Erica wo mu gihugu cy'u Burundi yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita ashyingurwa mu marira menshi nyuma yo kwitaba Imana ku wa 17 Ugushyingo 2023 azize uburwayi.



Umuhanzikazi Irakoze Erica umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo mu Rwanda ndetse no mu Burundi nka Miss Erica, yasezeweho bwa nyuma ndetse ahita anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Burundi.

Miss Erica yasezeweho ku wa 24 Ugushyingo 2023 mu rugo iwe hanyuma ku wa 25 Ugushyingo 2023 ahita ashyingurwa mu marira menshi ndetse n'isanduku yashyinguwemo itwikirizwa ibendera ry'igihugu cy'u Burundi bigaragaza ko yari umuntu ufitiye  igihugu akamaro.

Benshi mu byamamare mu Burundi bitabiriye uyu muhango barimo Sat B, bagaragaje agahinda  ku bwo kuba babuze umuhanzi mugenzi wabo wari ukiri muto kandi hari imbaraga yongerera umuziki wo mu Burundi.

Miss Erica wari ufite imyaka 31, yitabye Imana ku wa 17 Ugushyingo 2023 nyuma y'imyaka 11 akora umuziki mu njyana zirimo Afro Pop, Hiplife, R&B ndetse n'izindi njyana zitandukanye.

Si ugukundwa mu muziki wo mu Burundi gusa, Miss Erica yabaye hafi y'umuziki wo mu Rwanda ndetse akorana n'abanzi bo mu Rwanda barimo Diplomate kandi yaje gukorera muri Kiwundo Entertainment yakoreraga mu Rwanda nyuma iza gusenyuka.

Miss Erica yatwaye ibihembo birimo Buja Music Awards mu 2019 nk’umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n’ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya ‘Eurovision Coverage Facebook Buzz Award’ n’icya ‘Best French Lyric’.


Isanduku ya Miss Erica yatwikirijwe ibendera ry'u Burundi.


Miss Erica yitabye Imana ku myaka 31 gusa.


Nyuma y'icyumweru yitabye Imna, Miss Erica yashyinguwe.


Byari agahinda ubwo MIss Erica yashyingurwaga.


Sat B yari mu bashyinguye Miss Erica.


Umuryango wa Miss Erica wababajwe n'urupfu rwe.


Miss Erica yamaze gushyingurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND