Kigali

Bruce Melodie yasubije The Ben anakomoza ku byo gutoroka-VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:26/11/2023 8:13
0


Kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, nibwo Umuhanzi Bruce Melodie yari ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe aho yari agiye gufata rutema ikirere imwerekeza muri Amerika mu bitaramo agiye kuhakorera, yavuze ko niba The Ben yaranze 'Battle' ubwo atari ngombwa ko we icyo areba ari ikintu kirimo inyungu



Mu minsi ishize, The Ben nibwo yerekeje mu gihugu cya Canada mu gitaramo agiye kuhakorera. Ariko mbere y'uko agenda yavuze ko ibyo yumva bavuga ko bashaka 'Battle' hagati ye na Bruce Melodie atari byiza.

Yagize ati":Ubundi hateguwe igitaramo abafana ba The Ben na ba Bruce Melodie tukabashimisha byaba byiza. Ijambo Battle muryirinde kuko amateka y'igihugu cyacu yerekana ko ihangana ricamo abantu ibyiciro atari ryiza. Bitewe n'amateka y'igihugu cyacu nta Battle dukeneye".

Umuhanzi Bruce Melodie nawe ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, yagize ati:" None se nyine niba atabishaka ibyo kujya muri 'Battle, ubwo nyine ntabwo ari ngombwa".

Abajijwe niba nawe yumva koko atari ngombwa cyangwa se harimo gutinya, yagize ati:" Njyewe ubundi nkorera umuziki amafaranga; ibyo kuvuga ngo habayeho kurwana, ngo gutinya, ngo gutsindwa, icyo nzicyo iyo iza kuba, uko byari kugenda kose nari kuyikuramo amafaranga naho ubundi bitarimo amafaranga mutware kure rwose".

Melodie avuga ko ubundi mbere na mbere kugira ngo yemere ibya 'Battle', yabyumvanye Muyoboke Alex hanyuma nawe agahita abyemera. Mu kiganiro yigeze gukorera ku muyoboro wa Youtube MIE, yagize ati''Nigeze kumva muvuga ibya 'Battle' niba nayo muyishaka muzamuzane ubundi mubakubitire akanyafu ku nda ubundi mpite nimanukira''.

Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo afatanyije n'umunyabigwi muri muzika y'Isi  Shaggy, indirimbo bise 'When She's Around' ariko kuri ubu iri guca ibintu hirya no hino. 

Binyuze muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agiye gutaramira muri Amerika mu bitaramo yise "iHeartMedia Jingle Ball".

Melodie kandi yanavuze ko adashobora gutoroka ngo agume muri Amerika kubera ko nta hantu ashobora gukura abantu bamukunda nk'uko Abanyarwanda bamukunda.

Reba ikiganiro Melodie yagiranye na Inyarwanda

">

Reba indirimbo 'When She's Around' ya Melodie na Shaggy

 

">


Bruce Melodie yasubije Ben watinye ko bakora 'Battle'


The Ben aherutse gutangaza ko gukoresha ijambo 'Battle' bidakwiye habe na gato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND