RFL
Kigali

Manchester City yaguye miswi na Liverpool

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/11/2023 16:43
0


Ikipe ya Manchester City yanganyije na Liverpool mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Kuri uyu wa Gatandatu saa munani n'iminota 30 ni bwo mu gihugu cy'u Bwongereza kuri sitade ya Manchester City, Etihad, habaga uyu mukino wari utegerejwe na benshi.

Abakinnyi 11 Man City yabanje mu kibuga: Ederson, Walker, Akanji, Dias, Ake, Rodrigo, Bernardo, Foden, Doku, Alvarez na Haaland

Abakinnyi 11 Liverpool Liverpool yabanje mu kibuga: Alisson; Arnold, Matip, Van Dijk, Tsimikas; Szoboszlai, Mac Allister, Jones; Salah, Darwin Núñez na Diogo Jota. 

Umukino watangiye Liverpool ihererekanya neza ariko ikabikorera mu rubuga rwayo idasatira cyane.

Abasore ba Liverpool bakomeje gukina babona uburyo ariko kububyaza umusaruro bikanga binyuze kuri rutahizamu Darwin Nunez wabonye imipira 2 myiza yashoboraga gutsinda ariko bikarangira ba myugariro ba Manchester City bayimwatse.

Ku munota wa 27 Manchester City yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Erling Haaland ku mupira yahawe na Nathan Ake nyuma yo gucenga Trent Alexander Arnold.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, abasore ba Liverpool batangiye gukina nabi cyane bigatuma abakinnyi ba Manchester City binjira mu rubuga rw'amahina rwabo mu buryo bworoshye.

Ku munota wa 42 Manchester City yashoboraga kubona igitego cya 2 ku mupira Jerimie Doku yazamukanye neza ahereza Phil Foden ariko awuhinduye kwa Erling Haaland asanga yatinzeho gato.

Mu gice cya kabiri Liverpool yaje ubona ifite inyota yo gushaka igitego hakiri kare ari nako abakinnyi nka Mohammed Salah babona imipira ariko bikomeza kwanga.

Ku munota wa 53 Jurgen Klopp yakoze impinduka mu kibuga akuramo Diogo Jota wari ugize ikibazo cy'imvune na Curtis Jones hajyamo Rayan Gravenberch na Luis Díaz.

Mu minota 63 Manchester City yasatiriye cyane ndetse abakinnyi bayo nka Phil Foden na Bernardo Silva bakabona imipira ariko bakisanga baraririye.

Liverpool yongeye gukora impinduka ikuramo Szoboszlai yinjizamo Gakpo ngo ishake igitego cyo kwishyura biza gukunda ku munota wa 80 gitsinzwe na Trent Alexander Arnold ahawe umupira na Mohammed Salah.

Imaze kubona igitego cyo kwishyura, Liverpool yaretse gusatira ihitamo gukina yugarira biha amahirwe Manchester City yo gusatira cyane ari nako abakinnyi nka Bernardo Silva barekura amashoti aremereye agana mu izamu ariko agakubita mu maguru ya ba myugariro.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma ayo kunganya 1-0.


Trent Alexander Arnold watsinze igitego cyo kwishyura cya Liverpool


Halaand atsinda igitego cya mbere cya Manchester City






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND