Umuraperi ufatwa nk'uw’ibihe byose, Gatsinzi Emery [Riderman] yatangaje ko ari umuhamya w'uburyo injyana ya Hip Hop yagize uruhare mu gukundisha urubyiruko Igihugu, kandi byarenze imipaka bigera aho yakira telefoni y'Umusirikare wa RDF wari mu butumwa bw'amahoro amushimira ku bw'ibihangano bye.
Riderman
avuga ko we n'abandi bahanzi mu bihe bitandukanye, bakoze ibihangano byashimishije
abantu, ariko kandi byubakiyemo ubutumwa bwo gukunda Igihugu no kukirwanira.
Ubwo yari mu
kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, Riderman
yabishimangiye yifashishije urugero rw'umusirikare w'u Rwanda wari mu butumwa bw'amahoro
i Darfur muri Sudani wamuhamagaye amushimira ku bw'indirimbo ze zamufashije ku
rugamba.
Yavuze ati
"Hari umusirikare wigeze kumpamagara ari i Darfur arambwira ati sinari
nkuzi ariko nashatse nimero yawe kugirango nkubwire y'uko indirimbo zawe
zamfashije muri 'mission' yanjye."
Uyu muraperi
asanzwe afite indirimbo zikomoza ku rugamba, Inkotanyi no gukunda Igihugu
zirimo nka 'Igitende' aho yavugaga ingabo ziri i Darfur, 'Abo turi bo' yavugaga
ku Inkotanyi, 'Urusaku rw'amasasu’ n'izindi.
Riderman
anumvikanisha ko hari ubuhamya bw'abantu yagiye yakira bamubwira ko biyemeje
kwinjira mu gisirikare cy'u Rwanda, RDF bitewe n'ibihangano bye.
Akomeza ati
"Hari n'abantu babagiye bambwira bati buriya nakuze numva nzaba
umusirikare kubera kumva indirimbo zawe, harimo n'abakigiyemo."
Uyu munyamuziki ashimangira ko ibihangano by'umuhanzi biba byuzuye ubutumwa butandukanye bugera ku bantu benshi, ku buryo hari ababukurana, abandi bakabishyira mu bikorwa. Ati "Hari uruhare tugira mu gukundisha abantu Igihugu."
Ibanga rimukomeje!
Riderman
yavuze ko kuba amaze imyaka irenga 18 mu muziki nta banga ryihariye risangije mu
muziki, ahubwo ashobozwa byose na Kristu umuha imbaraga no kuba afite ku
ruhande abantu bamutera imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki.
Yashimye
abafana be 'Ibisumuzi', kuko nta gihe yigeze akora igitaramo ngo abure abantu
bakitabira, kandi buri uko ashyize hanze indirimbo abona ibitekerezo by'abantu
bayishimiye.
Ariko kandi
anashima itangazamakuru, ababyeyi, kompanyi zitanga akazi ku bahanzi n'abandi
batuma abona ibyo ashora mu muziki.
Uyu muraperi
avuga ko atangira umuziki yari mu itsinda aho yari ahanganye cyane na Neg the
General, ariko ko akimara gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga yatangiye guhangana
cyane na Bull Dogg bitewe n'imyandikire ye.
Ati "Navuga y'uko Tuff Gangz yasaga nk'aho ari ikintu kinini cyane ariko umwe muri bo numvaga imirongo ye nkavuga nti byanze bikunze ngomba kumurengaho ni Bull Dogg.
Kugeza n'uyu munsi muri phone yanjye mba mfite indirimbo za Bull
Dogg, uburyo atondekanya amagambo, ubwenge bwiwe, byatumaga mvuga nti byanze
bikunze uyu muntu ntabwo agomba kuncaho."
Riderman
yavuze ko n'ubwo abantu bakundaga kumuhanganisha na Jay Polly, atari ko bimeze,
kuko we yibonaga mu ihangana na Bull Dogg.
Ati
"Jay yari afite uburyo aririmba ubuzima bw'imihanda cyane anafite urukundo
rwo ku muhanda ndetse n'abafana twese twari tubafite ariko mu myandikire njye
numvaga umuntu duhanganye nawe ari Bull Dogg."
Uyu muraperi
avuga ko yibuka Jay Polly nk'umuraperi w'umuhanga wandikaga indirimbo zikora ku
mutima, zitera imbaraga abantu kandi zigatanga icyizere cy'ubuzima-Zigakora ku
buzima bwa rubanda. Ati "Imana impuhereze iruhuko ridashira."
Mu bihe
bitandukanye, Riderman yumvikanye kenshi avuga ko itangazamakuru ridaha urubuga
abaraperi mu bihangano bacuranga.
Uyu muhanzi
avuga ko yumvise igihe kinini itangazamakuru risiga isura mbi abarakora injyana
ya Hip Hop, bakabatwerera kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi
umuntu atakwihanganira.
Asobanura ko
hanabayeho ikibazo cya ruswa, aho bamwe mu banyamakuru bagiye bahabwa
amafaranga bagasebya abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Ati "Twagerageje kugaragaza
akarengane twakorerwaga…"
Yavuze ko
hari ibyo abantu bibeshya bijyanye n'uburyo indirimbo zirebwa ku rubuga rwa Youtube,
kuko kenshi 'views' zigurwa, biri mu bituma umuntu ashobora kureba agasanga
indirimbo ya Hip Hop itarebwe cyane bitandukanye n'uko izindi ndirimbo zo mu
zindi njyana zarebwe cyane.
Umuraperi wigengesereye:
Impuzandengo
y'abaraperi bo mu Rwanda igaragaza ko hafi 95% batawe muri yombi bazira ibyaha
bitandukanye. Mu banyuze mu itsinda rya Tuff Gangz, Bull Dogg niwe utarigeze
afungwa.
Riderman
avuga ko gufungwa ari ikintu buri wese yakabaye 'atinya'. Ati “Twese dukwiye
kugerageza kugendera mu murongo mu buryo bushoboka bwose kugirango tutisanga
muri gereza."'
Yavuze ko mu
buzima bwe yifata nk'umuhanzi 'kurusha uko nafita nk'icyamamare', ari nayo
mpamvu atajya agaragara cyane imbere ya Camera.
Ati
"Mba nifuza kuba umuhanzi apana kuba icyamamare, niko ninjiye mu muziki
mbishaka."
Riderman
avuga ko kuva cyera yinjira mu muziki atifuzaga gukorera amashusho indirimbo
ze, kandi yirinze cyane kugendera mu kigare.
Yavuze ko
n'igihe hadukaga cyane ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge birimo za Mugo. 'Cocaine'
yabigerageje ariko 'mpita mbivamo'.
Uyu muraperi
avuga ko yahagaritse kunywa ibiyobyabwenge bitewe n'ingaruka mbi yabonaga
bizazana mu buzima bwe.
Ati "Ndi hano kugirango nkore umuziki si ndi hano kugirango mfate ibiyobyabwenge cyangwa se mbe umuntu w'umusitari wirirwa mu ngeso mbi... Mbaho numva nshaka kwikorera umuziki kurusha uko naba icyamamare."
Riderman yatangaje ko yabashije kurokoka ibiyobyabwenge nyuma yo kubona ko bizatuma atera ku nzozi ze
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URASAKU RW’AMASASU’ YA RIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO