RFL
Kigali

MTN yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi 25 muri gahunda ya Green Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:25/11/2023 17:06
0


Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyateye ibiti ibihumbi 22 byuzuza intego y’umwaka wa 2023 yo gutera ibiti ibihumbi 25.



Kuri uyu wa Gatandatu, Ikigo kizobereye mu gutanga serivisi z’itumanaho, MTN Rwanda, cyifatanyije n’abaturage muri gahunda yo gutera ibiti ibihumbi 22.5

Ibi biti byaje byiyongera ku bindi ibihumbi 2.5, iki kigo cyateye mu Karere ka Huye muri Nzeri 2023. Ni muri gahunda ya Green Rwanda yari ifite intego yo gutera ibiti ibihumbi 25 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iki gikorwa cyahuriranye n’Umuganda ngarukakwezi, cyabereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nyamweru, aho bateye ibi biti ku Musozi uzwi ku izina rya “Nyamweru”.

Ni umusozi wari usanzwe wambaye ubusa, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti, bizafasha mu kurinda isuri, iyangirika ry’ubutaka, ndetse no kurinda imyaka iteye kuri uwo musozi.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, Umuyobozi w’Ingabo, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba n’abandi.

Iki kigo kandi kifatanyije n’Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo Kutabona, mu rwego rwo kongera gushimangira ko kugira ubumuga bitavuze kutagira ubumenyi. Ni nyuma y’iminsi mike MTN Rwanda yakiriye ku meza uyu muryango.

Alain Numa umwe mu bayobozi mu nzego nkuru za MTN Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda ya Green Rwanda igamije kwimakaza igihugu gifite amashyamba atoshye, bikazafasha kugira umwuka mwiza wo guhumeka.

Yavuze ko batangije ino gahunda mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije no kuzamura imibereho y’abaturage.

Nyuma yo gutera ibiti, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Madame Mapula Bodibe yavuze ko bishimiye kugera ku ntego yo gutera ibiti ibihumbi 25 muri uyu wumwaka wa 2023 muri gahunda ya Green Rwanda.


Madame Mapula Bodibe umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yatangaje ko uyu munsi bateye ibihumbi 22.5

MTN Rwanda yifatanyije n'abafite ubumuga bwo Kutabona mu kwesa umuhigo wo gutera ibihumbi 25


Ubwo abakozi batandukanye bakorera iyi sosiyete bari bamaze gutera ibiti, bafashe ifoto y'urwibutso 

Bodibe Mapula uyobora MTN Rwanda ubwo yateraga ibiti 

Alain Numa umwe mu bakozi b'iyi sosiyete ubwo yateraga igiti 

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Nyarugenge Madame Nshutiraguma Esperance yashimiye MTN Rwanda ku bwo kwesa uyu muhigo 

AMAFOTO: Serge-Ngabo/INYARWANDA 

Kanda hano urebe andi mafoto yaranze iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND