Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben yatangaje ko yamaze gushyira buri kimwe ku murongo mu gihe yitegura guhamya isezerano rye n'umukunzi we w'igihe kirekire, Uwicyeza Pamella wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.
The Ben uri
kubarizwa muri Canada muri iki gihe aho ategerejwe kuririmba mu ihuriro ry’Abanyarwanda
babarizwa muri Amerika ya Ruguru, yavuze ko ibijyanye n'imyambaro azambara mu
bukwe bwe, inama z'ubukwe n'ibindi bigenda bigana ku musozo mu gihe ku wa 15
Ukuboza 2023 yitegura gutanga inkwano mu muryango wa Pamella, mu muhango
uzabera hafi ya Intare Conference Arena i Rusororo.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi' avuga ko mu byo ari gutegura harimo
n'umugoroba wo gusezera ubuseribateri, mu muhango uzitabirwa n'inshuti ze za
hafi.
Mu muhango
nk'uyu, umusore ahuza inshuti ze, akabaganiriza ku rugendo rwe rw'ubuzima, bakamuha
impano n'impanuro azacyenyereraho mu rugo rwe.
Ariko kandi
biba n'umwanya mwiza wo kureba aho imyiteguro y'ubukwe igeze, gushinga abantu
imirimo n'ibindi.
Mu kiganiro
na Ally Soudy, The Ben yavuze ko 'yishimye' mbere y'uko umunsi nyirizina wo
kubana akaramata n'umugore we ugera.
Yashimangiye
ko yifuza kuzaba 'umugabo mwiza mu rugo’, ari nayo myitwarire izamuranga mu
buzima bwe. Akomeza ati "Nahoze ndota kuzaba umugabo mwiza, ndumva atari
njye uzabona mbishyize mu bikorwa.”
Uyu muhanzi
yavuze ko muri iki gihe ari kwitegura ubukwe bwe, ari nako ari gutegura
indirimbo 'nziza' zo kugeza ku bakunzi be.
Kuri The
Ben, umwaka wa 2024 uzaba mwiza ku muziki w’u Rwanda. Akomeza ati "Ni
ukuri kose umwaka wa 2024 ni umwaka uzaba mwiza ku muziki Nyarwanda, ku bafana
b'umuziki Nyarwanda, ku bafana ba The Ben, ku bafana b'abahanzi benshi n'abandi
bashaka gushyira imbaraga kugirango duteze imbere igihugu cyane."
The Ben
yahaye isezerano abafana be, avuga ko uburyo 'yababaje' mu myaka ishize
adashyira hanze indirimbo 'bitazongera kubaho'. Ati "Niteguye gushyira
hanze ibintu byinshi."
Inkuru
y’urukundo rwabo! The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere
yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye gushinga.
Uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko
n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we
adashobora kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri
uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.”
Mu magambo
ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki
24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi
rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n’ibijojoba by’imvura bwanyibye
roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize ishusho y’umunezero muri njye,
ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko
twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima
ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella
asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu
mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari
ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga ko
ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu
muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumagara… (byubatse
urukundo rwabo).”
Pamella
anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga
ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu mukobwa
yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss
Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora nseka,
ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella
yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora
kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza ati
““Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese
dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta
nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari nako
mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”
The Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by’ubuziraherezo kuba bagiye gutera intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by’abo by’agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n’urugendo rudasanzwe rw’urukundo rw’abo.
Bavuga ko bashima Imana ‘anbantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo.
The Ben yavuze ko azaba ‘umugabo mwiza’ mu rugendo rwe na Uwicyeza Pamella
Ku wa 23
Ukuboza 2023, nibwo The Ben azakora ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza mu birori
bizabera mu Intare Conference Arena
TANGA IGITECYEREZO