Kigali

Danny Nanone yahuje abarimo Knowless na Christopher mu gitaramo cye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/11/2023 14:00
0


Umuraperi uri mu bagarutse neza mu muziki, Danny Nanone [Young President] ari kwitegura gukora igitaramo gikomeye azamurikiramo Album ye ya mbere yise ‘Iminsi myinshi Album Launch’.



Ni album isobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayishyizeho indirimbo zakunzwe mbere y’uko ajya kwiga amasomo y’umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo n’indirimbo zakunzwe nyuma y’uko agarutse mu muziki.

Mu myaka 10 ishize, Danny Nanone yabaye ku gasongero k’abaraperi mu Rwanda, ahanini binyuze mu ndirimbo yagiye aririmbamo.

Aherutse gutangaza ko yamaze kwanzura kumurika album ye, mu gitaramo azakora tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Danny Nanone yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku bakunzi be n’abafana b’umuziki muri rusange, muri iki gitaramo azifashisha abahanzi umunani bo mu Rwanda.

Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko Butera Knowless ndetse na Chriss Eazy ari bamwe mu bahanzi umunani bamaze kumvikana.

Danny avuga ko yatumiye Knowless muri iki gitaramo ashingiye ku kuba ari umwe mu bahanzi bakomeye bashyize itafari ku muziki w’u Rwanda no kuba bafitanye ibihe by’urwibutso binyuze ku ndirimbo bakoranye bise ‘Inshuti’.

Yavuze ati “Ni umuntu uvuze byinshi ku muziki nyarwanda! Ni iby’agaciro kumugira kuri ‘Liste’ y’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyanjye. Ikindi ni umuntu twakoranye kandi indirimbo abantu bakunze, bagomba kuza tukabaririmbira Live.”

Kuba Danny Nanone yariyambaje Butera Knowless muri iki gitaramo, bihita bitanga ishusho y’uko Christopher bakoranye indirimbo ‘Iri joro’ nawe ari ku rutonde rw’abahanzi bazamufasha ubwo azaba amurikira abakunzi be Album.

Uyu muhanzi kandi agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel Wayz, ibi nabyo biratanga ishusho y’uko uyu mwari atazabura mu gitaramo cye.

Danny avuga ko uko iminsi yicuma azagenda atangaza abahanzi bazakorana. Ati “Hasigaye gutangaza abahanzi barindwi, hari abo twakoranye indirimbo n’abandi bazatungurana kandi bose ni aba hano mu Rwanda.”

Ukoze isesengura ku bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, ntihaburamo umuraperi kuko Danny nawe asanzwe ari umuraperi. Uyu musore ni inshuti y’igihe kirekire ya P-Fla wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, ku buryo uyu muraperi ari umwe mu bitezwe.

Danny yamaze gufungura urubuga acururizaho amatike yise www.iminsimyinshi.rw, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP na 240,000 Frw ku meza y'abantu umunani. 


Danny Nanone yavuze ko yifashishije abahanzi umunani muri iki gitaramo


Danny Nanone yatangaje ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azamurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’


Knowless Butera wakoranye indirimbo ‘Inshuti’ na Danny Nanone azamushyigikira muri iki gitaramo


Chriss Eazy wo muri Giti Business Group ategerejwe mu gitaramo cya Danny muri Camp Kigali


Christopher Muneza wakoranye indirimbo ‘Iri joro’ na Danny azamushyigikira mu gitaramo cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND