Umuraperi uri mu bagarutse neza mu muziki, Danny Nanone [Young President] ari kwitegura gukora igitaramo gikomeye azamurikiramo Album ye ya mbere yise ‘Iminsi myinshi Album Launch’.
Ni album
isobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayishyizeho indirimbo
zakunzwe mbere y’uko ajya kwiga amasomo y’umuziki mu ishuri rya muzika rya
Nyundo n’indirimbo zakunzwe nyuma y’uko agarutse mu muziki.
Mu myaka 10
ishize, Danny Nanone yabaye ku gasongero k’abaraperi mu Rwanda, ahanini binyuze
mu ndirimbo yagiye aririmbamo.
Aherutse
gutangaza ko yamaze kwanzura kumurika album ye, mu gitaramo azakora tariki 15 Ukuboza
2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Danny Nanone
yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku bakunzi be n’abafana b’umuziki
muri rusange, muri iki gitaramo azifashisha abahanzi umunani bo mu Rwanda.
Yifashishije
konti ye ya Instagram, yagaragaje ko Butera Knowless ndetse na Chriss Eazy ari
bamwe mu bahanzi umunani bamaze kumvikana.
Danny avuga
ko yatumiye Knowless muri iki gitaramo ashingiye ku kuba ari umwe mu bahanzi
bakomeye bashyize itafari ku muziki w’u Rwanda no kuba bafitanye ibihe by’urwibutso
binyuze ku ndirimbo bakoranye bise ‘Inshuti’.
Yavuze ati “Ni
umuntu uvuze byinshi ku muziki nyarwanda! Ni iby’agaciro kumugira kuri ‘Liste’
y’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyanjye. Ikindi ni umuntu twakoranye kandi
indirimbo abantu bakunze, bagomba kuza tukabaririmbira Live.”
Kuba Danny
Nanone yariyambaje Butera Knowless muri iki gitaramo, bihita bitanga ishusho y’uko
Christopher bakoranye indirimbo ‘Iri joro’ nawe ari ku rutonde rw’abahanzi
bazamufasha ubwo azaba amurikira abakunzi be Album.
Uyu muhanzi
kandi agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Nasara’ yakoranye na Ariel
Wayz, ibi nabyo biratanga ishusho y’uko uyu mwari atazabura mu gitaramo cye.
Danny avuga
ko uko iminsi yicuma azagenda atangaza abahanzi bazakorana. Ati “Hasigaye
gutangaza abahanzi barindwi, hari abo twakoranye indirimbo n’abandi
bazatungurana kandi bose ni aba hano mu Rwanda.”
Ukoze
isesengura ku bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo, ntihaburamo umuraperi kuko
Danny nawe asanzwe ari umuraperi. Uyu musore ni inshuti y’igihe kirekire ya
P-Fla wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, ku buryo uyu muraperi ari umwe mu
bitezwe.
Danny yamaze gufungura urubuga acururizaho amatike yise www.iminsimyinshi.rw, aho kwinjira ari 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP na 240,000 Frw ku meza y'abantu umunani.
Danny Nanone yavuze ko yifashishije abahanzi umunani muri iki gitaramo
Danny Nanone
yatangaje ko ku wa 15 Ukuboza 2023 azamurika Album ye yise ‘Iminsi myinshi’
Knowless
Butera wakoranye indirimbo ‘Inshuti’ na Danny Nanone azamushyigikira muri iki
gitaramo
Chriss Eazy
wo muri Giti Business Group ategerejwe mu gitaramo cya Danny muri Camp Kigali
Christopher
Muneza wakoranye indirimbo ‘Iri joro’ na Danny azamushyigikira mu gitaramo cye
TANGA IGITECYEREZO