RFL
Kigali

Umukinnyi wo muri WNBA yaguzwe n'ikipe yo mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/11/2023 9:06
0


REG WBBC iri kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League, yaguze Nia Clouden wari usanzwe akinira Los Angeles Sparks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Women NBA.



REG WBBC izahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Zone 5’ mu Mikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ izabera mu Misiri kuva ku italiki  11-19 Ukuboza.

REG WBBC, yaguze Nia Clouden wari umaze gukina umwaka we wa mbere muri WNBA muri Los Angeles Sparks. Ibi yabikoze mu rwego rwo kwitegura neza imikino nyafurika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 y'amavuko, yakiniye Kaminuza ya Michigan State Women’s Basketball kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2022.

Yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri WNBA mu 2022 ubwo yatoranywaga na Connecticut Sun yakiniye uwo mwaka gusa. Mu 2023 yerekeje muri Los Angeles Sparks ari nayo yakiniraga kugeza ubu.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azagera mu Rwanda ku Cyumweru. Ni mu gihe kandi REG WBBC ikomeje imyitozo n’ibiganiro n’abandi bakinnyi na bo bateregejwe mu cyumweru gitaha.


Nia Clouden wakiniraga  Los Angeles Sparks yo muri WNBA, yaje muri REG WBBC 


Ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND