Kigali

Jet Li yongeye kugaragara nyuma y'igihe bivugwa ko yapfuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2023 19:34
0


Nyuma y’amezi atari macye, kizigenza muri Sinema, Jet Li, avuzweho kuba yaritabye Imana, ubu yatunguye benshi yongera kugaragara mu ruhame mu gihugu cya Taiwan, maze abafana be basuziba imitima mu gitereko bamwiboneye ari muzima.



Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye babone posite (Posts) zivuga ko umukinnyi wa filime akaba n’umuhanga mu mikino njya rugamba Li Lianjie, wamamaye nka Jet Li yitabye Imana. 

Ibi byatumye benshi bibaza niba byaba ari ukuri by'umwihariko abafana be batigeze babona inkuru y’impamo ituruka mu muryango we uretse ibi byavugwaga kuri murandasi.

Bamwe kandi batangiye guhererekanye urutonde rwa filime 10 ziruta izindi Jet Li yakinnye azahora yibukirwaho. Nubwo hari bamwe bari bizeye ko Jet Li yapfuye, batunguwe no kongera ku mubona mu ruhame yemye ahumeka umwuka w’abazima, ubwo yiyerekaga abafana be mu gihugu cya Taiwan.

Ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko Jet Li yitabye Imana

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko, yavuye mu Bushinwa yerekeza i Taiwan aho yagiye mu bikorwa byo kwamamaza igitabo cye gishya yanditse ku buzima bwe yise ‘“Beyond Life And Death: Jet Li Looking For Jet Li". 

Muri iki gikorwa kandi Jet Li yafashe umwanya asobanura ko atari inshuro ya mbere avuzweho gupfa bitewe n’uko akunze kuba mu buzima bwihise kure yama Camera n’ibindi bikorwa bituma ahura n’abantu.

Jet Li yagaragaye mu ruhame nyuma y'igihe bivugwa ko yapfuye, yiyerekanye mu gikorwa cyo kwamamaza igitabo cye

Jet Li yagize ati: ‘Mu Bushinwa abantu benshi baziko napfuye. Si ubwa mbere babimvugaho kuko no mu 2009 batangaje ko napfuye batungurwa no ku mbona mu gice cya mbere cya Expendables. 

Birantangaza ko nubu hari abantu bemera inkuru zivuga ko napfuye. Ntekereza ko bitewe n’uburyo mba mu buzima bwihishe butandukanye n’ubwabandi basitari nkamara igihe batambona ariyo mpamvu batekereza ko ntakiri muzima’’.

Jet Li yavuze ko atari ubwa mbere avuzweho gupfa kuko adakunze kwiyerekana

Yakomeje agira ati: ‘Kubaho mu buzima bugaragarira buri wese sinigeze mbikunda. Kuba narabaye umusitari siko nabishakaga niyo mpamvu ntabaho nkabo. Muri iki gitabo cyanjye nashyizemo byinshi mu masomo menshi nigiye ku kubaho ubuzima bwihishe. Ni icyifuzo cyanjye ko abafana banjye bamenya impamvu ya nyayo ituma mbaho mu ibanga’’.

Ibyishimo byari byose kuri Jet Li wongeye guhumuriza abafana be ko akiri muzima

Jet Li wasohoye igitabo ku buzima bwe ndetse akaniyereka abafana be batekerezaga ko yapfuye, ari mu banyabigwi muri Sinema bakomoka ku mugabane wa Asia. Yakunzwe cyane muri filime zimirwano zitandukanye zirimo nka ‘A Kiss of The Dragon’, ‘Romeo Must Die’, ‘Fearless’, ‘Mulan’, ‘Once Upon Time in China’ n’izindi. Uyu mugabo kandi ari mu baherwe bakijijwe na Sinema dore ko yibitseho miliyoni 250 z’Amadolari.

Igitabo kivuga ku buzima bwa Jet Li, yise 'Beyond Life And Death: Jet Li Looking For Jet Li' cyatumye yongera kwigaragaza mu ruhame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND