RFL
Kigali

Eric Ndagijimana ushinjwa kwiba Telephone ya The Ben yafunguwe

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2023 14:32
0


Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer afungurwa by'agateganyo akazajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi. Akurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben.



Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho kwiba telefone ya The Ben yajuririye icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo muri Gereza. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Eric Ndagijimana icyaha kwiba Telefone ya The Ben.

 Ku itariki 05 Ukwakira 2023 The Ben yavuze ko telefone ye yibwe na Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer nyuma y'uko yicaye mu mwanya we ubwo bari mu Burundi.

Amaze kuyiba yahise agaruka mu Rwanda. Iriya telefone hakoreshezwe iperereza babonye iriya telefone mu gace Eric Ndagijimana atuyemo. Ubushinjacyaha busanga Eric Ndagijimana akwiriye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kugirango hakomeze gukorwa iperereza. 

Ubushinjacyaha buvuga ko telefone yabonetse ku munara w'aho atuye kandi hari abatangabuhamya. Urukiko Rwisumbuye rwemeranya n'umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye iminsi 30 y'agateganyo muri gereza. Urukiko Rwisumbuye ruvuga ko hari impamvu zituma ukekwa afungwa. 

Urukiko kandi rusanga hari uwemeye kumwishingira ko yatanga ingwate ariko Eric Ndagijimana akaba yafungurwa. Umwishingizi yemeye ko azishingira Eric Ndagijimana. Urukiko rwanzuye ko Eric Ndagijimana afungurwa by'agateganyo hashingiwe ku watanze ingwate. Urukiko rutegetse ko afungurwa by'abagateganyo akajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w'ukwezi.

 Uyu umwanzuro wasomwe ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023 ku rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge riri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND