Kigali

Alaphat Entertainment yateguye irushanwa y’abakora Karaoke rizahemba asaga Miliyoni 2 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2023 17:14
1


Alaphat Nkuramuruge nyiri Alaphat Entertainment Ltd yateguye irushanwa ryitwa’Karaoke King and Queen Competition 2023’ rigamije gushaka umukobwa n’umusore barusha abandi kuririmba Karaoke. Babiri bazahiga abandi bazahabwa Miliyoni 2 Frw buri umwe na Miliyoni 1 Frw ku zatorwa kurusha abandi ‘People’s choice’.



Aya marushanwa azatangira ku itariki 26 Ugushyingo 2023 binyuze mu matora yo kuri nonehoevents.com . 

Alaphat Nkuramuruge mu kiganiro n'abanyamakuru ku mugoroba wo ku itariki 23 Ugushyingo  2023 i  Remera mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko amatora yo kuri nonehoevents.com afite 40%, abakemurampaka bazagira 40% naho kwigaragaza’Road Show’ bifite 20%. Ijwi rimwe ni igiceri cya 100 Frw ariko wemerewe gutora inshuro zose wifuza.


Amatora yo kuri murandasi azarangira ku itariki 01 Mutarama 2024, Final ibe ku itariki 27 Mutarama 2024. 


Ku itariki 30 Ugushyingo 2023 hazatangira ibikorwa byo kwigaragaza’Road show’. Seth wo muri Zuby Comedy uzaba ari we wakira abahatanye’host’ yasobanuye ko abaririmba Karaoke bafite amahirwe yo kuba bagiye guhembwa. Ati:”Muzunguka byinshi birimo kwigaragaza, kubona akazi kuko muzaba muri imbere y’abanyamahoteli n’abafite utubari. Niwitwara neza uzaba wiyerekanye mu gihugu hose kuko bizaba bica ku Isibo TV no ku InyaRwanda.com.” 


Iki gikorwa gifite abaterankunga barimo Top Glass Dealers Ltd, Active Technology company, Home Land bar&Restaurant, Relax Bar& Restaurant, Isibo Tv na InyaRwanda.com.

  

 Seth wo muri Zuby Comedy, Alaphat Nkuramuruge, 




Abaririmba Karaoke bari guhatanira asaga Miliyoni 2 Frw


          REBA AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Blaise Karangwa 1 year ago
    Kwiyandikisha nigute?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND