RFL
Kigali

Yacokoje Hit ? Zimwe mu mpamvu zatumye Yago aterekwa urukundo yari akeneye mu muziki

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/11/2023 14:23
1


Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya "Yago" akomeje kwibaza aho urukundo yeretswe ubwo yari umunyamakuru aho rwagiye nyuma yo kuba umuhanzi uri no gutegura Album ya mbere bamwe bavuga ko yirengagije inzira abandi bahanzi bacamo kugira ngo bigwizeho abafana b'akadasohoka.



Iyo uvuze izina Yago, abantu bumva umunyamakuru mwiza w'umuhanga mu biganiro bya YouTube ndetse harimo n'ibyagize uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Tariki 11 Ugushyingo 2022 nibwo abanyarwanda n'inshuti zabo bakiriye mu matwi yabo ijwi ry'umunyamakuru rigenda mu njyana iherekejwe n'uruhererekana rw'inanga zabyaye amajwi yo mu ndirimo "Suwejo" ariyo ndirimo ya mbere Yago yahereyeho, ndetse imwemerera kwitwa umuhanzi nk'uko  benshi babigarukaho.

Suwejo ni indirimbo y'umuhanzi Yago ikaba indirimo igaruka ku byiza amaze kugeraho bigendanye n'uburyo yakuzemo, aho yakuriye, ndetse n'inzira byamusabye ngo agere ku byiza yari afite muri icyo gihe.

Suwejo ifite impamvu zirenga 3 zagombaga kuba itegeko ko iyi ndirimo ikundwa

Impamvu ya mbere: Yari indirimbo ya mbere ya Yago. Nk'umunyamakuru wari ukunzwe muri icyo gihe, yabanje guteguza abantu ko azasohora indirimbo ye ya mbere. Abantu rero byumwihariko abakunzi be bari babukereye ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze kuko bashakaga kumva ko Yago ubuhanga yari afite mu itangazamakuru, bukomereza no mu muziki.

Impamvu ya kabiri: Suwejo ni irindimbo ikora ku mitima ya benshi. Iyi ndirimo yagiye hanze irimo ubutumwa buhembura abihebye ndetse hari n'abari bahuje inkuru n'uyu musore w' i Tabagwe.

Abantu benshi bari muri iyi Kigali usanga baravuye mu ntara zitandukanye ndetse bakagera i Kigali umurongo w'ubuzima utagaragara neza ariko nyuma bikaza gukunda. Hari n'abo bidahita bikunda ariko bagakomeza guhanyanyaza, ndetse twavuga ko iyi ndirimbo yabaremye agatima, muri make ikaba indirimbo yabo.

Impamvu ya Gatatu: Iyi ndirimbo yarimo amashusho y'ibyamamare bigezweho mu Rwanda.

Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, yarimo bake mu bantu babanye na Yago mu rugendo rw'itangazamakuru, barimo Inyogoye, umwe mu basore bamuhaye izina, Umuhanzi Mico The Best, umunyarwenya Ndimbati, umunyamakuru wari ugezeho mu makuru ya rubanda Ndahiro Papy, n'ibindi byamamare kandi ibifite amazina akomeye.Ibi rero byagombaga gukurura abakunzi b'uyu muhanzi w'umunyamakuru ku ndirimbo ye ya mbere yari ashyize hanze.

Impamvu y'iyi nkuru

Mu minsi itambutse ubwo Yago yari mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, yagarutse ku cyatumye ahagarika ibyo biganiro bahora bamwishyuza, asaba ababikunze kuba bumva umuziki we kuko na wo hari ubutumwa utanga.

Ati “Ibiganiro nakoraga nzakomeza kubibaha pe ariko se ubundi Yago mwakundiye mu biganiro bya YouTube kuki mutankundira mu muziki niba koko mwarankunze?” Hari ubutumwa anyuza mu ndirimbo kuki mutamushyigikira muri urwo rugendo rushya ko yabahaye ibyishimo muri ibyo biganiro mu gihe cy’imyaka itatu; namwe nimumushyigikire byibuze umwaka umwe cyangwa ibiri.”

Kuki urundo Yago yabonaga kuri YouTube, rwatewe n'umwuma mu muziki?

Yago igihe cye kinini yakimaze ashaka kugira ubuzima bwiza binyuze mu itangazamakuru, ndetse byageze naho asezera kuri Radio 10 agakomeza inzira ye mu itangazamakuru rye bwite, nanavuga ko ari amahitamo ndetse n'icyemezo ntagereranywa uyu musore wa Nyagatare yakoze.

Yago akunze kuvuga ko atazigera acibwa intege n'abavuga ko adashoboye umuziki 

Muri icyo gihe cyo gushaka kwisobanukirwa, Yago yabayeho ashaka gufata imitima y'abakunzi be, cyangwa abantu bumva ikinyarwanda, ariyo mpamvu yakoreshaga ubwenge bwinshi mu biganiro yakoraga, ndetse abantu baramukunda baramwakira nk'umunyamakuru mwiza.

 Bamushinja  gucokoza Hit

Hari abavuga ko uyu munyamakuru yamaze kubona ko urukundo rw'abafana arufite kandi koko byari byo, atangira kumva ko abantu afite bamwemerera gukora icyo ashaka cyose ndetse kabone niyo yatandukira ibyo bari bamuziho ko bazamugwa inyuma.

Ngo uyu munyamakuru w'umuhanzi, yatangiye gukata ikiraro yahuriragamo n'abakunzi be, (Ibiganiro bya YouTube) ibintu bitashimishije abakunzi be kuko byasanga nkaho abataye mu nzira.

Umunyarwanda ntabwo wamubeshya kabiri

Yago yari yakoze indirimbo ya mbere nziza kandi yakunzwe ariko ntabwo yari gusiga abakunzi be. Abanyarwanda bakundaga Yago indirimbo zakurikiye Suwejo ntabwo bazakiriye nk'uko bari bayakiriye, kuko bumvaga ireme ry'indirimbo ze hari abavukiye kuba abahanzi bari gukora izirenzeho, bihabanye n'uko mu itangazamakuru bumva yaravukiye kuba umunyamakuru koko  nk'uko bigaragazwa na bimwe mu bitekerezo bitangwa.

Yago mu muziki yagombaga guca mu nzira zose zigize umuhanzi

Yago yibeshye ko urukundo afite mu Itangazamakuru azarukomerezaho mu muziki, kandi ntabwo yari yujuje ibisabwa. Umuhanzi kugira ngo agire izina, akenshi bihera mu nzira zigoye ndetse zo kwibaza uko ejo bizagenda cyangwa se niba kazafatwa nk'uko  yari ameze ubwo yatangiraga itangazamakuru.

Mu Kiganiro Kiss Breakfast cya Kiss FM, Yago yakomeje avuga ko yinjiye mu itangazamakuru kugira ngo abone uko azakora umuziki neza.

Ati “Ku ishuri nari umunyamukuru mwiza, ndangije amashuri yisumbuye ndavuga nti reka mbikomeze bizampe umwanya wo kwigaragaza n’amafaranga yo kuzakora umuziki wanjye."

Ibi bivuze iki?

Ugendeye kuri iyi mvugo ya Yago, wavuga ko mu bwana bwe yari afite Impano y'ubunyamakuru ndetse ariyo nzira yanyuzemo kugira ngo azabe umuhanzi. Twavuga koko  ko Yago icyo yashakaga yakigezeho, kuko ubu ari gukora umuziki, ariko aho bigoraniye ni uko abakunzi ashaka atari kubabona kuko afite ahantu yabasize ajya gukabya inzozi ze.

Niba Yago ashaka kubona urukundo yeretswe ubwo yari umunyamakuru (n'ubwo we avuga ko atabiretse) yari kuba mu 2015 ubwo yari agiye kuri Goodrich TV, yari kwinjira mu muziki, agatangiza Intambara yeruye na ba The Ben, Bruce Melody, Ken Sol n'abandi, nibura, ubu akaba afite abafana amaze kwigarurira bamumenye ari umuhanzi. Bitari ibyo, Yago niyishimire abakunzi afite kuri ubu, ahubwo akore cyane, nyuma y'imyaka birashoboka ko hari abafana baziyongera ku bo afite ubu.

Tariki 22 Ukuboza 2023, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago afite igitaramo cyo kumurika Album yise "Suwejo" iriho indirimbo 13 amaze gushyira hanze mu gihe cy'umwaka umwe amaze mu mwuga. 

Yago umwe mu banyamakuru batajya bava ku izima, aritegura gushyira hanze Album ye ya mbere, ishobora kuzamara impaka 

Suwejo Indirimbo ya mbere Yago yasohoye


Vis a Vis indimbo ya Yago aheruka gusohora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Narambe9 months ago
    Arabizi rwose big up





Inyarwanda BACKGROUND