Umusizi Kibasumba Confiance yahuje imbaraga na mugenzi we Rumaga Junior bakorana igisigo bise “Impanuro” kigaruka ku babyeyi bihakana abakobwa babo batewe inda, bumvikanisha ko bitari bikwiye.
Kibasumba
yabwiye InyaRwanda ko yakoranye na Rumaga iki gisigo, bitewe nuko ari umwe mu
bo afatiraho urugero, kandi bijyanye n’ubutumwa yanyujije muri iki gihangano
bashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2023.
Yavuze ati “Impamvu
ni uko ariwe nigiraho, Rumaga ni urugero rwiza mu busizi natekereje ku gisigo
twakorana buri umwe yakwisangamo cyane cyane urungano rwanjye muha igitekerezo
arankundira ambera imfura tunoza umugambi.”
Uyu mukobwa
avuga ko muri rusange iki gisigo kibanda ku guhanura urubyiruko cyane cyane
abakobwa bishobora mu ngeso mbi biturutse mu kwizera abasore, rimwe na rimwe
ugasanga bararyamanye havuyemo gutwita.
Akomeza ati
“Ubutumwa bukubiyemo bwibanda cyane ku rubyiruko ariko kandi nti busiga abakuru
inyuma n’abo burabareba cyane. Nahanuraga urungano rwanjye, cyane abakobwa kujya
batekereza mbere yo gukora.”
Muri iki
gisigo, Confiance akina ubutumwa bw’umukobwa utoroherwa no kubwira Se ko
yatwaye inda. Uyu mukobwa avuga ko yabeshywe n’umusore, ariko kandi agashinja
Se kuba ataramuhanuye mbere byatumye akora ibyo atari yatekereje.
Rumaga ukina
mu mwanya wa Se, yumvikanisha ko ababajwe no kuba umukobwa we yaratwaye inda,
akamwihakana avuga ko adateze kuzongera kumubera Se.
Rumaga
asubiza ko yakoranye igisigo n’uyu mukobwa kubera ko ari umwe mu bahanga mu bo
amaze kubona bakora ubusizi.
Yavuze ko
uyu mukobwa yamubonyeho gukunda ibyo akora, yiyemeza kumushyigikira. Ati “Uyu
mwana w’umukobwa, ni umwe mu bana b’abahanga mu bo nabonye bakora ubusizi pee.”
“Ikindi
burya impano ni kimwe ariko na ‘discipline’ ni indi mpano by’umwihariko ifasha
indi mpano wavukanye kubaho, rero jye namubonyemo ubushobozi bwo kuba umuntu
utangaje mu busizi aramutse yihanganiye ibigora umuntu atangira.”
Kibasumba
Confiance [Confy] wakoranye igisigo na Rumaga, ni umwe mu bakobwa bari
kwigaragaza cyane mu busizi muri iki gihe.
Uyu mukobwa
w’imyaka 22 y’amavuko, avukamu muryango w’abana barindwi, akaba ari umwana wa
Gatandatu. Muri iki gihe akurikirana amasomo ajyanye n’ubukerarugendo, kuko ari
kimwe mu bintu yakuze ashaka gukora.
Asobanura ko
yinjiye mu busizi biturutse ku matsiko yakuranye yo gusesengura buri jambo
rishya yabaga yumvise. Ariko kandi avuga ko yakuze ashaka kuba umunyarwenya,
nyuma abona atari impano yo gushyigikira no guteza imbere.
Uyu mukobwa
amaze gukora ibisigo birimo icyo yise “Rukundo”, “Impano”, “Ndaje” na “Masisi”
n’ibindi.
Kibasumba
Confiance yashyize ahagaragara igisigo yise ‘Impanuro’ yakoranye na Rumaga
Rumaga
yavuze ko Confiance ari umwe mu basizi b’abakobwa yabonye batanga icyizere
Confiance
avuga ko yatekereje gukora iki gisigo mu rwego rwo gukangurira ababyeyi tudatererana
abakobwa batewe inda imburagihe
Rumaga avuga
ko buri muryango ukwiye kuganiriza abana b’abakobwa mbere y’uko bahura n’ibibazo
KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘IMPANURO’ CYA CONFIANCE NA RUMAGA
TANGA IGITECYEREZO